Tyla yatangaje ko Tems ari umwe mu bamuteye imbaraga mu muziki

Umuhanzi wa Afurika y’Epfo akaba n’umwe mu bamaze kwegukana ibihembo bya Grammy Awards, Tyla, yatangaje ko Tems ukomoka muri Nigeria, ari umwe mu bahanzi yafatiyeho urugero, byanamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Billboard, uyu muhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo ‘Water’, yavuze ko ibyo Tems yagezeho mu muziki byamubereye urugero rwiza.
Yagize ati: “Tems ni umuhanzi munini cyane, ibigwi bye mu muziki n’ibikorwa yagezeho mu muziki byambereye umusemburo w’iterambere mu muziki wanjye kandi namwigiyeho byinshi.”
Uretse Tems, Tyla yavuze ko abarimo Britney Spears, Whitney Houston na Aaliyah, ari abandi bahanzi bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki we kubera kubigiraho.
Tayla atangaje ibi mu gihe yitegura gushyira ahagaragara Album ye ya kabiri yemeza ko izaba ihebuje mu bwiza agereranyije n’iyayibanjirije.
