Twiteguye gutsinda Gasogi United- Robertinho utoza Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, umunya -Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho ndetse n’abakinnyi atoza batangaje ko umukino bafitanye na Gasogi United ku wa Gatandatu saa moya z’ijoro kuri Stade Amahoro batawufata nk’umukino ukomeye kuko urwego rw’amakipe yombi rutandukanye cyane.
Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 mu myitozo ibanziriza iya nyuma mu nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.
Aganira n’itangazamakuru Robertinho yavuze ko bizeye itsinzi muri uyu mukino.
Yagize ati: “Imyiteguro imeze neza twizeye intsinzi ku mukino wo ku wa Gatandatu. Gasogi ni ikipe nto ntabwo ari nka Rayon Sports kuko ntabwo dufite intego zimwe. Bo bazaza baje gushaka amanota atatu gusa mu gihe twe dushaka amanota atatu ariko tukanahatanira igikombe.”
Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iza ku mwanya wa 11 n’amanota abiri muri Shampiyona aho yanganyije imikino yombi, ari uwo yahuye n’Amagaju hamwe n’uwa Marines FC.
Kugeza ku munsi wa Gatatu Gasogi United bazakina iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota arindwi.