Twinjirane muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ku munsi wayo wa 5 (Live)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abakunzi b’umukino w’amagare, abategura shampiyona ndetse n’abakinnyi baturutse mu bihugu 132, bakomeje kuryoherwa n’ubwiza bw’u Rwanda rugizwe n’imisozi igihumbi.

Bari mu gihugu cyorohereza abashoramari nk’uko raporo za banki y’Isi zikunze kubigaragaza. Ni n’igihugu gitekanye kuko kiri ku mwanya wa 6 ku Isi mu bihugu bifite umutekano, aho umuntu agenda nta nkomyi.

Abanyamahanga bagenda u Rwanda bashima ibikorwa remezo rwubatse ari byo biruhesha kuba rwakira inama zikomeye ndetse na shampiyona zikomeye zirimo n’iy’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu mutima w’Afurika.

Imvaho Nshya ikomeje kubagezaho uko shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kugenda ku munsi wayo wa Gatanu.

Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga. Kuri uyu wa Kane hatangiye gukinwa amasiganwa rusange mu bagore batarengeje imyaka 23.

Barasiganwa intera y’ibilometero 119.3 bazengurutse inshuro umunani inzira ikoreshwa, bahereye Kigali Convention Center ari naho basoreza.

Abasiganwa barakoresha umuhanda KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-kuzenguruka kuri Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC.

01h05′: Abasiganwa uko ari 86 barahagurutse.

Abanyarwanda n’abanyamahanga baje kureba shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare barimo gufana

01h12′: Abasiganwa babiri barimo umunya-Bénin baraguye.

01h15′: Bageze Nyarutarama kuri Golf bakiri mu gikundi. Basigaje intera y’ibilometero 114.3.

01h19′: Abasiganwa bamaze gukoresha ibilometero 111.4.

01h21′: Umudagekazi L. Selma igare rye rigize ikibazo ahita ahagarara.

01h25′: Abasiganwa batangiye kuzamuka kwa Mignone.

01h26′: Umudagekazi Selma wari wavuye mu gikundi kubera kugira ikibazo cy’igare rye, amaze gufata igikundi.

01h30′: Igikundi cya mbere cy’abasiganwa kigeze KCC kikaba kimaze gukora inshuro ya mbere aho gikoze iminota 22.

01h32′: Umunya-Australia, COUPLAND Mackenzie, igare rye rigize ikibazo ariko akomeza isiganwa.

01h43′: Igikundi cya mbere gisigaje gukora intera y’ibilometero 97.6.

Mu barimo gusiganwa mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23, harimo Abanyarwandakazi nka Mwamikazi Jazilla, Claudette Nyirarukundo, Ntakirutimana Martha na Iragena Charlotte.

01h50′: Batangiye kuzamuka kwa Mignone.

01h57′: Abasiganwa bageze KCC ku nshuro ya Kabiri basigaje gukora intera ya kilometero 90.

01h59′: Umunya-Australia, COUPLAND Mackenzie, yongeye kugira ikibazo akaba akomeje gusaba ubufasha. Ahisemo guhagarara.

Abanyarwanda bakomeje kwerekana urukundo bakunze igare
Ikipe y’Abongerezakazi mbere yo gutangira isiganwa bagaragazaga akanyamuneza
Abafaransakazi akanyamuneza kari kose mbere y’isiganwa

02h11′: Umunya-Canada, THOMAS Anabelle, avuye mu gikundi.

02h16′: Umunya-Bénin, Vanette Houssou, avuye mu isiganwa.

02h17′: Igikundi cya mbere kigeze kwa Mignone, kimaze gukora intera y’ibilometero 77.4.

02h20′: Kugeza ubu mu gikundi cya mbere nta munyarwandakazi ukirimo.

02h21′: Igikundi cy’imbere kirimo Abanya-Australia, Abafaransa, Abasuwisi, Abanya-Canada.

02h24′: Umunyasuwedekazi, Stina Kagevi, ni we uyoboye igikundi cy’imbere.

02h29′: Umunyafoganisitani yaracitse igikundi ahita agarurwa n’Umufaransakazi, BEGO Julie.

02h33′: Mu gihe Umunyasuwede Stina Kagevi ayoboye isiganwa, Umunyarwandakazi uza ku mwanya wa hafi ni Mwamikazi Jazilla uri ku mwanya wa 42 ku rutonde rusange rw’agateganyo.

02h41′: Mu bakinnyi umunani bamaze kuva mu irushanwa harimo n’Umunyarwandakazi Charlotte Iragena.

02h43′: Umugandekazi NAKAGWA Florence, na we amaze kuva mu isiganwa.

02h47′: Igikundi kirimo kuzamuka kwa Mignone, kirimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 25 ku isaha.

02h50′: Igikundi gisesekaye KCC kiyobowe n’umukinnyi wo muri Luxembourg, Marie Schreiber, akaba ahigitse Umunyasuwede Stina Kagevi.

02h52′: Uku ni ko urutonde rusange rw’agateganyo ruhagaze, rukaba ruyobowe na M. Schreiber.

02h56′: Kugeza ubu abasiganwa basigaje gukina intera y’ibilometero 56.4.

03h00′: Umunya-Espagne, Lucía Ruiz Pérez, avuye mu isiganwa.

03h02′: Abasiganwa bageze Golf aho barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

03h05′: Abasiganwa barimo kuzamuka MINAGRI aho barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 23 ku isaha.

03h14′: Igikundi kirimo kuzamuka kwa Mignone, gisigaje gukora intera y’ibilometero 46.3.

03h15′: Umukinnyi w’Umunya-Slovakia, Viktória Chladoňová, yikubise hasi ku Muvunyi ariko ahita ahaguruka akomeza isiganwa.

03h16′: Igikundi kigeze KCC gihita kiyoborwa n’Umutaliyanikazi, Eleonora Ciabocco. Kugeza ubu ni we wa mbere ku rutonde rusange rw’agateganyo. Ahigitse Umunya-Luxembourg, Marie Schreiber, ubu uri ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo.

03h25′: Abasiganwa basigaje gukora intera y’ibilometero 39.8. Igikundi kigeze Golf.

03h34′: Umunya-Romania, BUNEA Wendy, avuye mu isiganwa mu gihe yari hari hasigaye ibilometero 34.1 ngo arangize isiganwa ry’uyu munsi.

03h37′: Igikundi gitangiye kuzamuka kuri Women Foundation Ministries ahazwi nko kwa Mignone. Abakinnyi barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 14 ku isaha.

03h41′: Kugeza ubu abakinnyi 33 bamaze kuva mu isiganwa mu bakinnyi 86 bari batangiye isiganwa mu cyiciro cy’abagore bari munsi y’imyaka 23.

03h42′: Igikundi kigeze KCC kiyobowe n’Umunya-Australia, Tabea Huys. Ahigitse Umutaliyanikazi, Eleonora Ciabocco.

03h45′: Abakinnyi 4 bavuye mu gikundi basiga abandi ‘Break away’ mu gihe basigaje gukora ibilometero 27.7.

03h48′: Igikundi gihise gifata abakinnyi bane bari bagisize. Bivuze ko abasiganwa bose bongeye kugendera mu gikundi.

03h49′: Umunya-Poland, Malwina Mul, afashe umwanzuro ahita ava mu gikundi akora icyitwa ‘Break away’.

03h52′: Malwina Mul, Umunya-Poland, arimo gusiga igikundi amasegonda 29.

03h57′: Abakinnyi babiri bandi basize igikundi bahita bafata Malwina wari wasize igikundi.

04h00′: Umunya-Slovakia, Viktória Chladoňová, n’Umufaransakazi GERY Celia, bafashe icyemezo basiga igikundi, ubu bamaze kunyura kuri Malwina. Barimo gusiga igikundi amasegonda 13.

04h02′: Abakinnyi basize igikundi ‘Break away’ Viktória Chladoňová, GERY Celia na Malwina batangiye kuzamuka kwa Mignone.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE