Twinjirane muri Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare icyiciro cy’abagabo U23 (Live)

Abaturarwanda n’abandi banyamahanga bari mu Rwanda barimo kureba shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ibereye bwa mbere ku mugabane w’Afurika kuva yatangira gukinwa mu buryo bw’ababigize umwuga mu 1927, bakomeje kuryoherwa n’uko inkumi n’abasore bakomeje kunyonga igare.
Si igare gusa ahubwo baranaryoherwa n’ibyiza by’u Rwanda kuko ikirere cy’urw’imisozi 1 000 gitandukanye n’icy’ahandi ndetse n’uburyo bakomeje kugaragarizwa urukundo n’urugwiro biranga Abanyarwanda.
Imvaho Nshya irabinjiza mu isiganwa ry’icyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23. Ni isiganwa ritangiye aho abasiganwa bakora intera ya kilometero 31.2.
01h50′: Umunyarwanda Etienne Tuyizere ni we uhagurutse mbere y’abandi bose.
01h52′: Umunyatanzaniya Malale Said akurikiye umunyarwanda wahagurutse mbere.
01h54′: Umunye-Mali Diamoutene Tiemoko akurikiyeho.
01h56′: Umunyakenya MALAKWEN Ivan ukina nk’uwabigize umwuga na we akurikiyeho.
01h58′: Umunya-Seychelles GABRIEL Jahdel arahagurutse aho akurikiye bagenzi be bamaze gutangira isiganwa.
02h00: Umunye-Qatar PRASETYO Aditya mu gihe atarahaguruka, abateraniye muri BK Arena barimo kumugaragariza urukundo n’urugwiro.
02h02′: Tuyizere amaze asigaje gukora intera y’ibilometero 22.3 akaba amaze gukora iminota 11.
Abakinnyi basiganwa barakoresha intera y’ibilometero 31,2. Barimo guhagurukira kuri BK Arena i Remera – Kimironko (Simba Supermarket) – Rwahama – Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza – Gahanga ku isoko kugaruka Sonatube – Rwandex – Kanogo – Mediheal – Women Foundation Ministries (Kwa Mignone) – Ku Muvunyi – KCC.
02h12′: Umunyarwanda Tuyizere ageze i Gahanga ku isoko agaruka aho asigaje gukora intera y’ibilometero 15.9 mu minota 21.
02h18′: Umukinnyi w’Umunye-Mali, DIALLO Tiemoko, ahagurutse muri BK Arena.
02h20′: Kugeza ubu Umunyarwanda Tuyizere ni we uyoboye isiganwa aho amaze gukoresha iminota 16.
02h23′: Tuyizere ageze Sonatube asigaje intera y’ibilometero 7.6 akaba amaze guskoresha iminota 32.
02h30′: Umunya-Bénin Ted Tossavi uzwi cyane muri Tour du Cameroun, Tour du Bénin arahagurutse.
02h31′: Umunyarwanda Tuyizere yatangiye kuzamuka ahazwi nko kwa Mignone, asigaje gukora intera ya kilometero 1.1 akaba amaze gukoresha iminota 41’47.
02h34′: Ageze KCC ari akiri uwa mbere kuko ntawamunyuzeho ubwo yahagurukaga kuri BK Arena. Ahageze akoresheje iminota 43.
02h36′: Kugeza ubu Umunyarwanda Ethienne Tuyizere ni we wicaye ku ntebe y’icyubahiro by’agateganyo. Bivuze ko kugeza ubu ari we wa mbere kuko yakoresheje 43’36”51 ku ntera y’ibilometero 31.2.
02h40′: Umunya-Slovania, Jaka Marolt, ni we uza ku mwnaya w’imbere mu bamaze gukora intera y’ibilometero 19.
02h42′: Umushinwa, LI You, ni we uri imbere mu bamaze gukora intera y’ibilometero 26.6.
02h47′: Mu bamaze kurangiza bageze KCC, Umunyarwanda Tuyizere ni we ukicaye ku ntebe y’icyubahiro by’agateganyo, akurikiwe n’igihangange ALEMAYO Tekle w’umunya-Ethiopia.
02h50′: Umunyarwanda Samuel Niyonkuru arahagurutse mu gihe mugenzi w’umunyarwanda Tuyizere ari ku mwanya wa kabiri w’agateganyo muri iri siganwa rizwi nka ITT mu cyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23.
02h51′: Umushinwa, LI You, ubu ni we uyoboye isiganwa akoresheje 42’56”58 akaba akurikiwe n’Umunyarwanda Tuyizere.
02h54′: Igihangange mu gusiganwa mu mukino w’amagare Umunya-Slovania Jaka Marolt, ubu ni we uyoboye isiganwa mu bamaze kurangiriza KCC. Yakoresheje 42’13”10. Akurikiwe n’Umushinwa Li You mu gihe Umunyarwanda akomeje kuba ari uwa Gatatu.
03h01′: Umunyarwanda Tuyizere ari ku mwanya wa Kane mu bamaze kugera kuri KCC. Kugeza ubu uyoboye urutonde aracyari Umunya-Slovania, Marolt Jaka.
03h06′: Ikirangirire mu isiganwa ry’umukino w’amagare ku Isi, Umutaliyani Alessandro Borgo, ahagurutse kuri BK Arena ari uwa 23 mu bamaze guhaguruka mu bakinnyi 61 barimo gukina mu cyiciro cy’abagabo bari munzi y’imyaka 23.
03h21′: Umunyarwanda Tuyizere ari ku mwanya wa Gatanu w’agateganyo mu gihe isiganwa rikomeje, kugeza ubu rikaba rikiyobowe n’Umunya-Slovania, Marolt Jaka.
03h25′: Umunya-Poland, Mateusz Gajdulewicz, ni we uyoboye mu bakinnyi bamaze gukora intera y’ibilometero 26.6.
03h29′: Mateusz, Umukinnyi w’Umunya-Poland, ageze KCC. Kugeza ubu ni we uhise ufata intebe y’icyubahiro kuko ni we uyoboye isiganwa, aho akoze ibihe bingana n’iminota 25’33”59.
03h33′: Samuel Niyonkuru asesekaye KCC .
03h38′: Umunyarwanda Niyonkuru yicaye ku mwnaya wa Gatandatu mu gihe Umunya-Poland GAJDULEWICZ Mateusz ari we ukiyoboye isiganwa by’agateganyo.
03h42′: Abakinnyi b’Abanyarwanda uko ari babiri barangije gusiganwa mu gihe ari nako isiganwa rigikomeje, bombi bari mu icumbi ba mbere. Samuel Niyonkuru ari ku mwanya wa 7 naho Ethienne Tuyizere ari ku mwanya 9 by’agateganyo.
03h47′: Umutaliyani Alessandro Borgo asesekaye KCC, ubu yicaye ku mwanya wa Gatatu w’agateganyo.
03h50”: Umunyabigwi w’Umunya-Sueden mu isiganwa ry’umukino w’amagare, Jakob Söderqvist, ni we uhagurutse nyuma y’abandi bose mu bakinnyi 60 barimo gukina.
03h55′: Umunyarwanda Samuel Niyonkuru ari ku mwnaya wa Cumi w’agateganyo mu bamaze kugera kuri KCC. Ni mu gihe Umunya-Poland, GAJDULEWICZ Mateusz, akomeje kuyobora isiganwa.
03h58′: Umunya-Canada Jonas Walton ahigitse Umunya-Poland Mateusz ku ntebe y’icyubahiro. Ubu ni we uyoboye isiganwa akaba akoresheje iminota 39’51’34.
04h:03′: Isiganwa riyobowe by’agateganyo n’Umunya-Canada WALTON Jonas, Umunya-Poland GAJDULEWICZ Mateusz n’Umunya-Espagne ALVAREZ MARTINEZ Hector.
04h04′: Umunya-New Zealand, Nate Pringle, ni we uyoboye isiganwa mu bamaze gukora intera i’ibilometero 26.6.
04h05′: Umunyarwanda uza hafi ni Samuel Niyonkuru uri ku mwanya wa 16.
04h09′: Umunyabigwi w’Umunya-New Zealand, Nate Pringle, ahigitse Walton Jonas w’Umunya-Canada. Nate ni we uyoboye isiganwa by’agateganyo.
04h14′: Igihangange mu mukino w’amagare Umwongereza Callum Thornley ageze KCC.
04H17: Umutaliyani Lorenzo Mark Finn asesekaye KCC, ubu yicaye ku mwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo.
04h18′: Umufaransa Maxime Decomble atangiye kuzamuka ahazwi nko kwa Mignone, aho asigaje intera ya kilometero 1.8 akaba amaze gukoresha iminota 36’10”.
04h21′: Kugeza ubu ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare bikomeje gutungurana. Kugeza ubu, isiganwa riyobowe n’Umwongereza PRINGLE Nate, Umutaliyani FINN Lorenzo Mark n’Umwongereza Callum Thornley.
04h23′: Umufaransa Decomble Maxime ageze KCC ahita afata umwanya wa Kabiri ku rutonde rw’agateganyo.
04h26′: Jakob Soderqvist Umunya-Suède akomeje kuzamuka kwa Mignone, akaba asigaje intera ya kilometero 1.3.
04h29′: Umunya-Australia Hamish asesekaye KCC. Ni kimwe n’Umunya-Suede Jakob bose bahagereye rimwe.
04h30′: Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare, Umunya-Sweden Jakob Söderqvist, ahigitse Umunya-New Zealand PRINGLE Nate ku mwanya wa Mbere.
Kugeza ubu abayoboye abandi mu isiganwa rizwi nka ITT mu cyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23, ku isonga haza igihangange cy’Umunya-Sweden Jakob Söderqvist, hagakurikiraho PRINGLE Nate wo gihugu cya New Zealand n’Umufaransa Maxime Decomble waje ku mwanya wa Gatatu.
Umunyarwanda uza hafi ni Samuel Niyonkuru uri ku mwanya wa 29 ku rutonde rusange naho Etienne Tuyizere asoje isiganwa ari ku mwanya wa 31.






