Turukiya yashyizeho impapuro zo gufunga Minisitiri w’Intebe Netanyahu

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Turukiya yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu n’abandi bayobozi kubera gukora Jenoside n’ibindi bikorwa byibasiye inyokomuntu yakoze muri Gaza.

Turukiya yasohoye urutonde rw’abantu 37 bo gutabwa muri yombi barimo; Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Itamar Ben-Gvir, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lieutenant General Eyal Zamir ndetse n’abandi nkuko byemejwe n’Ibiro by’Ubushinjacyaha bwa Istanbul.

Turukiya ishinja abo bayobozi gukora Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, Isiraheli ikomeje gukora mu buryo buhoraho muri Gaza kuva mu Ukwakira 2023.

Iryo tangazo rigaragaza ko ku wa 17 Ukwakira 2023, hari igitero cyagabwe ku bitaro bya al-Ahli Baptist cyahitanye abantu 500; ku wa 29 Gashyantare 2024, abasirikare ba Isiraheli bangiza nkana ibikoresho by’ubuvuzi, ibintu byatumye abantu babura ubutabazi bw’ibanze.

Iryo tangazo rinagaragaza ko ibitaro byubatswe bishimangira ubushuti hagati ya Turukiya na Palestine byasenywe n’indege z’intambara za Isiraheli muri Werurwe.

Isiraheli yamaganye icyo gikorwa cya Turukiya, ivuga ko ari uburyo bwo kwiyamamaza mu itangazamakuru, igaragaza ko Perezida Recep Tayyip Erdogan ari umunyagitugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli Gideon Saar, abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati: “Isiraheli yamaganye yivuye inyuma, kandi itesheje agaciro iki gikorwa gishya cyo kwiyamamaza cya nyirigitugu Perezida Recep Tayyip Erdogan.”

Nyuma y’iryo tangazo rya Turukiya, Hamas yavuze ko icyo ari igikorwa cy’indashyikirwa kigaragaza ko abayobozi ba Turukiya bahagaze ku ndangagaciro z’ubutabera n’ubumuntu bugaragaza ukwifatanya mu kababaro n’abaturage ba Palestine.

Itangazo rya Turukiya rije henda gushira umwaka  Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha,  (ICC) rushyizeho impapuro zo guta muri yombi Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant, bashinjwa ibyaha by’intambara.

Mu gihe umwaka ushize Turukiya  yifatanyije na Afurika y’Epfo mu kirego  gishinja Isiraheli ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu byatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga rwa ICJ.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli,Benjamin Netanyahu ashinjwa gukora Jenoside muri Gaza
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 8, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE