Turikiya: Inkongi y’umuriro yibasiye Hotel abantu 10 bahasiga ubuzima

Inkongi y’umuriro yaraye yibasiye hotel Ski Resort iri mu Ntara ya Bolu mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Turikiya ihitana abantu icumi abandi barenga 30 barakomereka nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko inkongi yatangiye mu ijoro ryo ku wa 20 Mutarama 2025, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ali Yerlikaya, yahitanye abantu icumi abandi 32 bakomeretse bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.
Guverineri w’Intara ya Bolu, Abdulaziz Aydin, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko umuriro watangiye kwaka ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, nyuma abashinzwe kuzimya umuriro bagahita bihutira kujya gutanga ubutabazi.
Icyateye inkongi ntikiramenyekana ariko yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano ziri mu iperereza nubwo inkongi yatangiriye muri resitora ya hoteli.
Inkongi igitangira abantu babiri bari mu igorofa ryo hejuru bahise basimbuka kubera ubwoba bituma bahita bahasiga ubuzima, mu gihe imibare igaragaza ko icyo gihe muri hoteli harimo abantu 234.
Abantu babiri babarirwa mu bapfuye nyuma yo gusimbuka muri iyi hoteli mu mpanuka kubera ubwoba, nk’uko Aydin yabitangaje mu kigo cy’itangazamakuru cya Anadolu gikorera Leta. Yavuze ko hari abashyitsi 234 bari muri iyo hotel icyo gihe.