Turkey: Barahiriye kwigaragambya mpaka utavuga rumwe n’ubutegetsi afunguwe

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Turkey rya ‘CHP’ ryavuze ko rizakomeza kwigaragambiriza mu mijyi yose y’icyo gihugu kugeza habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu cyangwa uwahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Istanbul Ekrem Imamoglu agafungurwa.
Ozgur Ozel, umuyobozi w’iryo shyaka yabwiye BBC ko badateze kurekera kwigaragambya ndetse bari guteganya imyigaragambyo ikomeye cyane mu mpera z’iki cyumweru.
Yavuze ko ibyo bari gukora bigamije guharurira inzira Ekrem kugira ngo azabe perezida mu matora ateganijwe mu 2028.
Ozel yagize ati: “Muri buri mujyi tuzagira imyigaragambyo ikomeye mu mateka. Guharanira demokarasi kwa Ekrem bizatuma imyigaragambyo ikaza umurego.”
Kuva imyigaragambyo yatangira mu cyumweru gishize abantu barenga 1 400 barimo n’abanyamakuru bamaze gufungwa basabwa kurekera kwigaragambya.
Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdogan, yamaganye iyo myigaragambyo yise iy’iterabwoba ashinjwa abigaragambya gusagarira inzego z’umutekano no kwangiza ibikorwa remezo.
Icyakoze Ozel yagaragaje ko yasuye Imamoglu aho afungiye kuri gereza ya Silivri, ariko yasanze ameze neza nta kibazo afite.
Abashyigikiye Imamoglu bagaragaza ko ari umuntu uharanira ubwisanzure bw’abaturage, iterambere kandi aharanira ko hajyaho amategeko arengera imijyi n’ubukungu.
Baramagana izamuka ry’ibiciro, ubushomeri bagasaba Leta gushyiraho politiki iteza imbere abaturage.
