Turkey: Abarenga 1000 barimo n’abanyamakuru batawe muri yombi bazira imyigaragambyo

Kuri uyu wa Mbere Polisi ya Turkey yatangaje ko abantu 1,100 barimo abanyamakuru batawe muri yombi bazira kwigaragambya bamagana ifatwa ry’uwahoze ari Meya w’umujyi wa Istanbul, Ekrem Imamoglu.
Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko gufatwa kwa Ekrem kwamaganwe n’amahanga ndetse iyo myigaragambyo imaze gukwirakwira mu ntara zirenga 55 muri 81 za Turkey.
Ekrem Imamoglu w’imyaka 53 ni umwe mu banyepolitiki bahanganye na Perezida Recep Tayyip Erdogan , ifatwa rye ryateje imvururu zikomeye mu karere yari ayoboye bituma polisi ihangana n’abigaragambya.
Imamoglu azwiho kwamagana politiki zimwe za Leta no gushyira imbere ubwisanzure bw’abaturage, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Ni mu gihe abaturage bamushyigikiye bari kugaragaza uburyo Leta ishaka guhungabanya ubwisanzure no gushyiraho amategeko akomeye agira ingaruka ku miyoborere y’imijyi.
Baramagana kandi izamuka ry’ibiciro, ubushomeri aho bari gusaba ko babona ubuyobozi bwiza bwa Imamoglu kuko politiki ye yari igamije kubishakira ibisubizo.
Bari kugaragaza ko uwo muyobozi yari ashyigikiye ubwisanzure bw’abaturage aho bagaragazaga ko bashyigikiye impinduka.
Akimara kuvanwa ku butegetsi nyuma y’iminsi ine gusa yahise afatwa arafungwa ndetse akorwaho iperereza ryimbitse.
Ejo hashize ku cyumweru, yatorewe kuba umwe mu bakandida b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHP, The Republican People’s Party cyangwa Cumhuriyet Halk Partisi) uziyamamariza kuba perezida mu 2028.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, MLSA watangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abapolisi bafunze abanyamakuru 10 bo muri Turukiya barimo n’umufotozi wa AFP, bazira imyigaragambyo.
