Turatsinze Olivier wifuzwaga na Patriots BBC yerekeje muri Kepler BBC

Turatsinze Olivier wifuzwaga na Patriots BBC yerekeje muri Kepler BBC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu minsi ishize ni bwo Turatsinze Oliver wakiranaga Espoir BBC yari yumvikanye na Patriots BBC gusa iyi kipe yananiwe kubahiriza ibiri mu masezerano uyu mukinnyi yari afitanye na Espoir BBC kugira ngo ayerekezemo.
Turatsinze w’imyaka 23 ni umwe mu bakinnyi bafashije Espoir BBC kwegukana umwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2023 ndetse yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 507.
Uyu mukinnyi kandi akinira n’Ikipe y’Igihugu akaba n’umwe mu bagenderwaho mu y’abakina ari batatu.
Mu mwaka ushize wa shampiyona Kepler BBC yasoreje ku mwanya wa kane, nyuma ya REG BBC yabaye iya gatatu, Patriots BBC ya kabiri na APR BBC yegukanye igikombe.
Turatsize Olivier yiyongereye kuri Kaje Elie wasinye imyaka ibiri avuye muri APR BBC.
