Turashaka kubona ishoramari ritera imbere – Perezida Kagame

“Aho inyubako igeze birashimishije. Ubushake imbaraga, amafaranga yagiye kuri iyi nyubako n’ibindi ni byo twifuza kubona hino mu gihugu cyacu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’ubukungu bigenda neza.”
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse kuri ayo magambo yuzuye imbamutima yatewe no gutaha inyubako nshya igezweho yubatswe n’Ikigo Radiant Insurance Company Ltd, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024.
Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ko ari inshingano za buri wese haba mu bayobozi bikorera ndetse n’inzego za Leta guharanira guteza imbere Igihugu, asaba n’abandi bashoramari gufatira urugero rwiza kuri Radiant yakoze igikorwa cy’indashyikirwa.
Yakomeje agira ati: “Ni byiza ko mutapfushije ubusa inkunga mwatewe, ibikorwa hano birivugira. Ubu ni urugero, kuba naje hano gufatanya namwe gufungura iyi nyubako byari ukubashyigikira ariko no kugira ngo n’abandi barebereho.”
Perezida Kagame yavuze ko abonye hari ibitagenda neza kuri iyi nyubako yabibwira abo bireba ariko ko kuba yanenga bidasobanuye ko aba atanyuzwe ahubwo aba agamije ko imikorere inozwa kurushaho.
Ati: “Ubundi nkunda kunenga ariko ntabwo iyi nyubako nayitembereye ningira icyo mbona nzakikugezaho. Kunenga ntabwo ari ukutanyurwa ni ukugira ngo ibikorwa birusheho kugenda neza ntakindi biba bigamije”.
Yongeyeho ko aho u Rwanda ruvuye naho rugana nicyo rugamije hari intambwe igenda iterwa ndetse binyuze no mu kunoza ibikorwa hari ibyo abantu bagenda bigira kubandi.
Yavuze ko kuba abantu bamwe bakora igikorwa gifite agaciro kangana nkako ikindi ariko ugasanga ntibitanze umusaruro mwiza bidakwiye ari nayo mpamvu ituma anenga kugira ngo binozwe.
Ati: “Hari ubwo ikintu gikozwe neza n’igikozwe nabi hari ubwo ikiguzi cyingana kuko ushobora kubaka inzu ikavamo ari nziza nkiyi, undi akubaka isa n’iyi ibivuyemo ntibise neza nkibindi kandi byatwaye amafatranga angana. Njyewe kunenga cyangwa kuvuga ibi ni ukugira ngo bitwongerere imbaraga duhore turushaho kunoza ibikorwa”.
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bwa ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant ndetse abizeza ubufatanye kugira ngo ibibazo bikigaragaramo bishakirwe umuti.
Yibukije ko ari inshingano z’ubuyobozi bw’igihugu n’inzego za Leta gufasha aho bishoboka harimo uburyo amategeko na politiki byateza imbere abantu n’ibikorwa bitandukanye harimo n’ibishoramari.
Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Radiant bwemeza ko iyi nyubako nshya yuzuye mu Mujyi wa Kigali rwagati, yubatswe mu gihe cy’imyaka itanu ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.





Amafoto: Urugwiro Village