Tuniziya: Abantu 8 bakatiwe urwo gupfa bazira urupfu rwa Mohamed Brahmi

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Urukiko rwa Tuniziya rwakatiye igihano cy’urwo gupfa   abantu umunani bazira kwihisha inyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’ishyaka People’s Movement, Mohamed Brahmi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi wishwe mu mwaka wa 2013.

Mu byaha bashinjwa harimo gushaka guhindura imiterere ya Leta no kugaba ibitero byitwaje intwaro.

Batatu muri bo bakaba bakatiwe urwo gupfa bazira kugira uruhare mu bwicanyi kandi nkana.

Ikinyamakuru VOA cyatangaje ko imyanzuro y’urukiko yafashwe ku wa 25 Gashyantare 2025, kandi   hari na raporo igaragaza ko hari abandi bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu bazira “kutamenyesha abayobozi ibyaha by’iterabwoba.”

Tuniziya ni kimwe mu bihugu bigitanga igihano cy’urupfu ku byaha by’umwihariko nk’iterabwoba.

Urupfu rwa Mohamed Brahmi rwateje impagarara muri Tuniziya mu mwaka wa 2013, ndetse Abanyatuniziya benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi barigaragambije basaba ko Guverinoma yariho yava ku butegetsi kubera  uruhare mu rupfu rw’uwari umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe ryari riyobowe n’uwo mugabo.

Umuryango wa Brahmi n’abashyigikiye Chokri Belaid, undi munyapolitiki utaravugaga rumwe na Leta nawe waje kwicwa muri Gashyantare 2013, bari mu bari bayoboye iyo myigaragambyo ariko baza gukumirwa na polisi.

Abigaragambyaga bazunguzaga amabendera ya Tuniziya n’amashusho ya Mohamed Brahmi bashinja ishyaka rya ‘Ennahda’ kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Urupfu rwa Mohamed Brahmi rwateje impagarara mu batavuga rumwe n’ubutegetsi
  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE