Tunisia: Abitabiriye Inama ya OIF baramurikirwa ibyiza by’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Ugushyingo, ni bwo ibikorwa bibanziriza Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa itangira (OIF) bibera ku kirwa cy’ubukerarugendo cya Djerba muri Tunisia.

U Rwanda, nka kimwe bihugu 88 na Guverinoma biize uyu muryango, rwitabiriye iyo nama ibaye ku nshuro ya 18 rwiteguye kumurikira amahanga ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya “Made in Rwanda”, umuco nyarwanda ndetse n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu gace gateganyirijwe imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibihugu bihuriye muri OIF, itsinda ry’Abanyarwanda ryambariye gusobanura byimbitse ku muco, amateka n’ibyiza bitandukanye byakirizwa umunyamahanga wese usuye mu Rwanda, cyangwa umushoramari uharambagiza ngo ahashore imari.

Biteganyijwe ko iyo Nama ifungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo igasozwa ku Cyumweru taliki ya 20 nubwo hari ibindi bikorwa by’Ihuriro ry’ubukungu bizakomeza kugeza ku wa Mbere.

Nk’uko bitangazwa na RBA, abaturiye iki irwa bishimiye kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye cyane ko bamenyereye kwakira abaje mu bikorwa by’ubukerarugendo

Hassouna Chakroun, umwe mu batuye kuri iki kirwa, yagize ati: “Nkubwije ukuri rero, ndishimye ku buryo budasanzwe. Kubera ko ari icyubahiro kuri Tunisia ndetse na Djerba nk’ikirwa mvukaho kuba twakiriye iyi nama. Reba nawe aba bantu Umuryango wa Francophonie utuzaniye, urebe ibyishimo n’akanyamuneza bibari ku maso muri iyi minsi Isi ihangayikishijwe na byinshi bitari byiza. Ni iby’agaciro kuri Tunisia nk’Igihugu gitunzwe cyane n’ubukerarugendo. Reba nawe kuba ibihugu nk’u Rwanda nubaha kandi nkaba ngikunda by’umwihariko kuba kiri hano. Ndanezerewe bitavugwa pe.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Loise Mushikiwabo

Undi na we yagize ati: “Hano hateraniye ibihugu birenga 80 bihagarariwe. Urumva neza ko bituma ikirwa cyacu cya Djerba kimenyekanya ndetse binadufashe mu iterambere cyane cyane iry’ubukerarugendo.”

Umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo, avuga ko binejeje kubona ukuntu abaturage ba Djerba bitabira ibikorwa bibanziriza iyi nama. Ibi akaba yabigarutseho ubwo yasuraga bimwe muri ibi bikorwa biri kubera hirya no hino muri uyu mujyi

Mushikiwabo ati: “Nejejwe cyane no kubona abaturage ba Djerba n’abayituriye bitabiriye ibi bikorwa, kuko numvise ko atari abaturage ba Djerba bari hano gusa kuko igitekerezo kwari uguhuza abaturage ba hano n’Isi y’ururimi rw’Igifaransa kuko abari hano bavuye ku migabane yose.

Iyi ni inama ifite akamaro ko guhuza abantu batandukanye mu buryo bw’imikoranire, uyu munsi turi umuryango w’Ibihugu na za Guverinoma 88, ntekereza ko turi aba kabiri mu bwinshi nyuma y’Umuryango w’Abibumbye, rero abavuye muri ibyo bihugu naza guverinoma 88 by’Isi yose bari kuri iki kirwa cyiza cya Djerba.”

Iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma itegurwa buri myaka ibiri igafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

Iy’uyu mwaka iribanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye muri uyu muryango ariko by’umwihariko ni inama igomba gusiga ishyizeho Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

U Rwanda rwongeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida kugeza ubu akaba ari we mukandida umwe rukumbi wiyamamariza uyu mwanya yari asanzwe amazeho imyaka ine.

Iyi nama izabera ku kirwa cya Djerba kiri mu Burasirazuba bwa Tunisia mu nyanja Mediterane mu bilometero 500 uvuye mu murwa mukuru Tunis uri mu majyaruguru y’iki gihugu. Ni ikirwa gisanzwe kizwiho ubukerarugendo buri hejuru.

Djerba, ni umujyi wubatswe ku kirwa kiri mu nyanja ya Mediterane mu buregerazuba bwa Tunisia ku bilometero 500 uvuye mu Murwa Mukuru Tunis. Iki kirwa kizwiho kwakira ba mukerarugendo benshi kubera inzu ndangamurage zihabarizwa n’imirimo y’ubugeni n’ubukorikori ku bwinshi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE