‘Tubarusha inganji’ Inganzo ngari basobanuye ibyashingiweho batoranya izina ry’igitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ubuyobozi bw’Itorero Inganzo ngari, bwasobanuye icyashingiweho bahitamo izina ry’igitaramo bateganya gukora, bavuga ko ari ryo rihura n’umukino bateganya gukina.

Ni igitaramo bateganya gukora mu kwezi gutaha mu rwego rwo kuganuza Abanyarwanda ibyo bavuga ko biteguye cyane.

Aganira na Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Inganzo Ngari, Serge Nahimana, yavuze ko bahisemo iryo zina bashingiye ku mukino bateganya gukina, n’ubutumwa bifuza ko abantu bakuramo.

Yagize ati: “Izina tubarusha inganji ni ukwirata ibigwi, tukirata ibyo twagezeho nk’uko tugenda dukemura ibibazo bitwugarije.”

Nyuma yo kureba ibibazo Abanyarwanda banyuramo n’uko babikemura, twasanze ari wo mukino uhura neza n’umuganura aho abantu baba bishimira ibyagezweho.”

Nahimana avuga ko uretse kuba iryo zina rihura n’igisobanuro cy’umuganura, ariko banifuzaga ko iryo zina ritanga ubutumwa bw’uko abantu baticaye ngo bishimire ibyo bagezeho baninegure aho bitagenze neza ntaho bagera.

Agaruka ku mazina y’ibyiciro by’ibiciro by’amatike y’igitaramo ‘Tubarusha Inganji’ bavuga ko byitiriwe amatsinda bafite mu itorero.

Ati: “Amazina y’ibyiciro byo kugura amatike, twashingiye ku matsinda  dufite mu itorero. Dufite Abaterambabazi, ni abakobwa bo mu itorero, tukagira itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Inyamamare, hanyuma  nanone tukagira itsinda ryitwa Indende ry’abahungu.”

Uyu muyobozi avuga ko bahisemo kwitirira ibyiciro by’amatike gutyo birinda kugira abo bita abanyacyubahiro (VIP), kurenza abandi, ahubwo babyitirira amatsinda y’itorero kuko abazitabira bose bazaba baje kubashyigikira nk’itorero Inganzo ngari.

Kugeza ubu bavuga ko imyiteguro y’igitaramo igeze kuri 80%, kandi biteguye kuzashimisha abazakitabira bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki 01 Kanama 2025 muri Camp Kigali.

Abasore bo mu Nganzo Ngari bitwa ‘Indende’ rikaba ari ryo ryahawe itike y’amafaranga make
Abaririmbyi bo Nganzo Ngari bitwa Inyamamare aho nabo bitiriwe Itike
Umuyobozi w’Inganzo Ngari avuga ko imyiteguro y’igitaramo ‘Tubarusha Inganji’ igeze kuri 80%
Itsinda ry’abakobwa ryiswe ‘Abaterambabazi’ ni ryo ryitiriwe itike igura amafaranga menshi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE