Tshisekedi yageze mu ijuru? Guhura na Perezida Kagame byakuruye impaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kubona ifoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yicaye imbonankubone na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga aho byagoye benshi kumva ko atari ibihuha kugeza babibonye ku mbuga z’Umukuru w’Igihugu.

Impamvu abenshi banze kubyemera ni uko mu mitwe yabo bari bagikaraga amagambo ya Perezida Tshisekedi nk’ayavuzwe uyu munsi, aho yigeze kwivugira ashize amanga ati: “Nzahurira na Kagame mu ijuru si hano ku Isi…”

Amakuru akimara gutangazwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’itangazamakuru rya Leta ya Qatar, abenshi banze guhita babyemera kugeza ubwo biboneye ku mbuga zemewe za Perezidansi y’u Rwanda hatangajweho amakuru y’urwo ruzinduko rwagizwe ubwiru bukomeye mbere y’uko ruba ku mpande zombi.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaya yagize ati: “Dore ijuru Perezident Tshisekedi ahuriyemo na Perezida Kagame! Ururimi ninyama yigenga koko…”

Mugenzi we na we ati: “Abatazi mu ijuru ni i Doha muri Qatar, nari nanze kubyemera gusa sinzi niba hari icyo bizatanga Umukongomani n’Umubiligi abo bose ni bamwe.”

Ibi biganiro by’Abakuru b’ibihugu bombi byatumiwe ndetse binayoborwa n’Umukuru w’Igihugu cya Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bibera mu Ngoro ya Perezida yitwa Lusail Palace mu Mujyi wa Doha.

Ni inama yashashe inzobe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC cyagukira no mu Karere kose k’Ibiyaga Bigari, kigashegesha u Rwanda by’umwihariko.

Abakuru b’Ibihugu bose uko ari batatu, bagarutse ku gushyigikira bivuye inyuma ibiganiro by’amahoro biyobowe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse m’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Bavuze ko ibyo biganiro bishyigikiwe n’Imiryango yombi byahurije hamwe ibya Luanda n’ibya Nairobi, ari byo musingi wo kugera ku mahoro arambye mu Karere.

Abo bayobozi kandi bagarutse ku kuba hakenewe gukemura burundu ikibazo cya FDLR, nk’umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bagaragaje kandi ko u Rwanda rukeneye guhamirizwa ko umutekano warwo utazongera guhungabanywa na FDLR kuri ubu yivanze n’ingabo za FARDC mu rugamba zihanganyemo n’inyeshyamba z’Abanyekongo za M23.

Bavuze ko uretse n’u Rwanda, Akarere kose gakeneye guhamirizwa ko nta mitwe yitwaje intwaro ihanganye n’ibindi bihugu by’Akarere  ibarizwa muri iki gihugu kigaragaramo imitwe yitwaje intwaro isaga 130.

Ku rundi ruhande, Abakuru b’Ibihugu byombi bunguranye ibitekerezo ku kuba hakenewe ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 nk’urufunguzo rwo gukemura burundu umuzi w’amakimbirane arangwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yagaragaje icyizere afitiye kuba impande zose zakorana, ashimangira ko ibintu bishobora kwihuta n’amahoro akagerwaho vuba.

Yashimiye inshuti akaba n’umuvandimwe Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ukomeje gushyigikira ibiganiro byubaka n’ibisubizo bifatika bigamije kugera ku mahoro arambye muri RDC no mu Karere.

Sheikh Thamim bin Hamad Al Thani, yashimiye Perezida Kagame na Thisekedi bahuye mu mwuka wa kivandimwe, akaba yizera ko ibiganiro bitaziguye kandi bisasa inzobe, bizakomeza mu guharanira ahazaza hatekanye h’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati: “Qatar yongeye kwemeza ko ibiganiro ari bwo buryo rukumbi buboneye bwo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu no kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE