Trump yokejwe igitutu n’impapuro zo kwa muganga za Kamala Harris

Umukandida uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kamala Harris yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaza ko ubuzima bwe buhagaze neza bityo akwiye kuba Perezida bituma bishyira igitutu kuri Donald Trump bahanganye.
Kamala Harris yagiye ashinja Donald Trump kudashyira amakuru hanze agaragaza niba nta burwayi na buke afite, kandi ngo kuba azigira ibanga ni igihamya cyuko adakwiye kuyobora Abanyamerika.
Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika ashinja Kamala Harris ko nta mbaraga afite zo kuyobora igihugu gikomeye ahubwo ko umuyobozi wo kwizerwa ari we nubwo uwo bahanganye yagiye agaragaza ko ashidikanya ku bwenge bwe.
Trump kandi ashinja ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden na Visi Perezida we Harris kuba nyirabayazana wo gutuma Amerika isuzugurwa no gushaka guteza intambara ya gatatu y’Isi.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza Donald Trump muri Leta ya California yavuze ko umubare munini w’Abanyamerika wemera ko igihugu cyabo kiri mu nzira iganisha ku ntambara kandi abizeza ko nibamutora azayibarinda.
Donald Trump na Kamala Harris, usanzwe ari Visi Perezida, bazahangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
