Trump yemeje ko azitabira ‘finale’ y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uzabera muri Leta ya New Jersey ku wa 13 Nyakanga 2025.

Trump yabitangaje ku wa Kabiri nyuma y’uko FIFA ifunguye ibiro byayo mu muturirwa we ,Trump Tower, uherereye i New York.

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyitabiriwe n’amakipe 32, cyabaye umwanya mwiza wo kwitegura Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu kizakirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique aho cyo kizahuza amakipe 48 mu 2026.

Umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium ku Cyumweru ntaho uzaba utandukaniye n’uwa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 na wo uzabera kuri iyi stade isanzwe ari iy’ikipe ya New York Jets na Giants zikina Shampiyona na NFL.

Trump akunze kugaragaza ko akunda siporo ndetse muri Gashyantare uyu mwaka yabaye Perezida wa mbere wa Amerika uri ku butegetsi witabiriye umukino wa Super Bowl.

Trump yemeje ko azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE