Trump yahaye u Burusiya iminsi 50 yo guhagarika intambara muri Ukraine

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko yongeye gutenguhwa na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, aha u Burusiya iminsi 50 yo guhagarika intambara burwana na Ukraine cyangwa guhanishwa ibihano bikaze.

Yanatangaje ko vuba aha hazoherezwa intwaro nyinshi muri Ukraine binyuze mu Muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’u Burayi n’Amerika (OTAN/NATO).

Ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga, Perezida Donald Trump yavuze ko azahana u Burusiya mu bijyanye n’imisoro mu gihe hatakubahirizwa amasezerano yo guhagarika intambara muri Ukraine mu minsi 50.

Trump yabitangaje mu biganiro yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte.

Perezida Donald Trump yagize ati: “Tuzashyiraho imisoro ikabije niba tutumvikanye mu minsi 50.”

Yavuze ko aya amahoro azikuba kabiri, bivuze ko bazibasira abafatanyabikorwa b’ubucuruzi b’u Burusiya mu rwego rwo guha akato Moscou mu bukungu bw’isi.

Trump yongeyeho ati: “Nkoresha ubucuruzi ku bintu byinshi. Ariko ni byiza gukemura amakimbirane.”

Niba tutagiranye amasezerano mu minsi 50, biroroshye cyane, ku mahoro ya gasutamo bizaba 100% kandi ari byo. “

Donald Trump na Mark Rutte baganiriye kuri gahunda yo kuvugurura urusobe rw’intwaro muri Amerika. Ibihugu by’u Burayi birateganya kugura ibikoresho bya gisirikare hanyuma bikoherezwa muri Ukraine.

Donald Trump yavuze ko ibyaguzwe bizagera ku mamiliyari n’amiliyari z’amadolari kandi ko yishimiye kubona u Burayi bukoresha amafaranga menshi mu kwirwanaho nyuma yuko abanyamuryango benshi ba NATO bemeranyijwe mu nama iherutse kubera i La Haye kongera amafaranga agera kuri 5% y’umusaruro mbumbe (GDP).

Trump ati: “Mu by’ukuri, kugira u Burayi bukomeye ni ikintu cyiza.”

Mark Rutte yavuze ko u Budage, Finlande, Canada, Noruveje, Suwede, u Bwongereza na Danemark biri ku ruhande rwa Ukraine. Yongeyeho ko ibyo bigomba gutuma Putin yongera gutekereza ku mishyikirano y’amahoro.

Perezida w’Amerika yagize ati: “Ni ikintu gikomeye cyane twakoze. Ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyari y’amadolari bizagurwa muri Amerika, bijye muri NATO, n’ibindi kandi bizakwirakwizwa vuba ku rugamba.” Yasobanuye by’umwihariko ko hazanashyirwaho sisitemu y’uburyo bw’ubwirinzi mu kirere (Patriot) izahabwa Ukraine “mu minsi iri imbere.”

Umunyamabanga mukuru wa NATO yongeyeho ati: “Ibi bivuze ko Ukraine izabona amaboko ku bikoresho byinshi bya gisirikare, haba mu rwego rwo kurinda ikirere, ariko na misile n’amasasu.”

Zelensky avuga ko yavuganye na Trump maze baganira ku bisubizo’ byo kurengera Ukraine.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yavuganye na Donald Trump kandi ko baganiriye ku “gisubizo” cyo kurushaho kurinda Ukraine, nyuma yuko mugenzi we wa Amerika yemeye kohereza intwaro nyinshi i Kiev.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Volodymyr Zelensky yagize ati: “Twaganiriye na Perezida (Trump) inzira n’ibisubizo bikenewe mu rwego rwo kurushaho kurinda abaturage ibitero by’u Burusiya.”

Donald Trump yavuze ko zimwe muri gahunda zizashyikirizwa Ukraine zizatangwa mu minsi iri imbere, kandi ko ibihugu bibagezaho bazabikora mu gihe bagura sisitemu nshya i Washington.

Perezida wa Amerika yavuze kandi ko ubwo buryo bwose buzishyurwa n’ibihugu bigize Umuryango wa NATO. Ku ruhande rw’u Burayi, Berlin ivuga ko Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi uvuga kuri sisitemu zirenga eshatu zashyikirizwa Kiev.

Trump yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE