Tour du Rwanda 2024: Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka 3 yandika amateka

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo w’imyaka 30 ukinira Polti-Kometa yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 45 n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 140,3 kahagurukiye i Huye berekeza mu Karere ka Rusizi.
Saa tanu zuzuye ni bwo abasiganwa 92 bahagurutse i Huye berekeza mu Karere ka Rusizi.
Abakinnyi babanje gukora ibilometero 2,5 bitabarwa, ibihe biratangira kubarwa bageze ahitwa mu Gahenerezo.
Yari inshuro ya gatatu agace ka Tour du Rwanda kagiye gusorezwa i Rusizi. Ni nyuma y’agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2016, kavuye i Karongi kerekeza i Rusizi.
Muri aka gace harimo umusozi uri ku butumburuke bwo hejuru bwa kilometero 3.6 – hagati muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Hakiri kare, ku kilometero cya mbere, Munyaneza Didier (Rwanda), Kiya Rogora (CMC), Vinzent Dorn (Bike Aid) na Dillon Geary (Afurika y’Epfo) bavuye mu gikundi bagisiga amasegonda 15.
Bageze i Maraba, Munyaneza (Rwanda), Shafik Mugalu (May Stars) na Dillon Geary (Afurika y’Epfo) bafashe Yoel Habtaeb (Bike Aid) wari wagiye imbere, aho basigaga Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec amasegonda 40, ni mu gihe igikundi cyari inyuma ho amasegonda 55.
Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe i Nyamagabe, akurikiwe na Habteab na Geary.
Ku kilometero cya 27, Munyaneza Didier wa Team Rwanda yaje gutobokesha arasigara, byatumye amanota y’umusozi wa kabiri yatangiwe i Kigeme ku kilometero cya 30, yegukanwa naYoel Habtaeb wa Bike Aid, akurikirwa Dillon Geary, Tuyizere Etienne na Shafik Mugalu.

Amanota yo kunyukira igare ahatambika “sprint” yatangiwe i Kigeme ku kilometero cya 32,9, yegukanywe n’Umunya-Uganda Shafik Mugalu ukinira May Stars yo mu Rwanda.
Ni mu gihe nyuma yo kugira ikibazo cy’igare, Habtaeb yegukanye amanota amanota ya gatatu yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Kaganza ku kilometero cya 39.
Bageze ku kilometero cya 51, bane bari imbere bari bamaze gusiga igikundi iminota 3 n’amasegonda 40. Bageze ku kilometero cya 81, ikinyuranyo cyagabanyutse hasigayemo iminota 2 n’amasegonda 42. Gusa abasiganwa bageze ku kilometero cya 96 bamaze gufata abari bayoboye isiganwa.
Mu bilometero 20 bya nyuma, Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech) yashatse kuyobora isiganwa ntibyamuhira, ndetse n’abandi barimo William Lecerf Junior (Soudal Quick-Step) na Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ ndetse na Pierre Latour bashaka gutsinda mu bilometero bibiri bya nyuma.
Ibilometero 140,3 byasorejwe imbere y’Isoko rya Rusizi byarangiye hatsinze Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Polti-Kometa, yisubiza Agace ka Huye-Rusizi nk’uko yabikoze mu 2020 ndetse ni intera ya karindwi yegukanye mu mateka ya Tour du Rwanda.
Umuholandi Pepijn Reinderink ukinia Soudal Quick-Step Devo Team ni we wahise afata umwambaro w’umuhondo.
Tour du Rwanda 2024 izakomeza ku wa Gatatu ,tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kane kazahagurukira i Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 92km.


