Tour du Rwanda 2022: Dujardin yagukanye intera ya kabiri, Geniez akomeza kuyobora isiganwa

Kigali-Rwamagana (148.3 km)
1. Dujardin Sandy 03h28’25”
2. Laurance Axel 03h28’25”
3. Restrepo Jhonatan 03h28’25”
4. Mulueberhan Henok 03h28’25”
5. Uhiriwe Byiza Renus 03h28’25”
6. Nielsen Andreas 03h28’25”
7. Bendixen Louis 03h28’25”
8. Donaldson Robert 03h28’25”
9. Mcgill Scott 03h28’25”
10. Mat Amin Mohd Shahrul 03h28’25”
Urutonde rusange (152.3 km)
1. Geniez Alexandre 03h33’06”
2. Restrepo Jhonatan 03h33’12”
3. Dujardin Sandy 03h33’13”
4. Drege André 03h33’15”
5. Laurance Axel 03h33’15”
Imyanya Abanyarwanda bariho
22. Uhiriwe Byiza Renus 03h33’26”
25. Hakizimana Seth 03h33’28”
27. Muhoza Eric 03h33’30”
38. Mugisha Moise 03h33’32”
40. Iradukunda Emmanuel 03h33’33”
42. Mugisha Samuel 03h33’34”
50. Byukusenge Patrick 03h33’40”
58. Niyonkuru Samuel 03h33’48”
64. Uwiduhaye 03h33’51”
67. Nsengimana Jean Bosco 03h33’56”
68. Manizabayo Eric 03h33’58”
70. Rugamba Janvier 03h33’59”
Taliki 22-02-2022
Kigali-Rubavu (155,9 km)
Umufaransa Dujardin Sandy ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2022 ariko Geniez Alexandre bakinana wari wegukanye intera ya mbere akomeza kuyobora isiganwa.
Iyi ntera ya kabiri yahagurukiye i Kigali isorezwa mu Karere ka Rwamagana aho abakinnyi bazengurutse umujyi inshuro 10 basoza bakoze kilometero 148.3 aho bagereye ku murongo icyarimwe ari 58 ariko Dujardin Sandy abatanga imbere. Aba bakinnyi bose bakoresheje amasaha 3, iminota 28 n’amasegonda 25.
Umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wasoreje ku mwanya wa 5.
Ku rutonde rusange, Geniez Alexandre ni we uyoboye aho mu ntera ya kilometero 152,3 amaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 6. Ku mwanya wa kabiri hari Restrepo Jhonatan ukinira ikipe ya Drone Hopper – Androni Giocattoli mu Butaliyani umaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 12 naho ku mwanya wa 3 haza Dujardin Sandy wegukanye intera ya kabiri aho amaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 13.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukinnyi uza hafi ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya wa 22 aho amaze gukoresha amasaha 3 iminota 33 n’amasegonda 26 aho we n’umukinnyi wa mbere harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 20.

Intera ya gatatu, Kigali-Rubavu
Kuri uyu wa Kabiri taliki 22 Gashyantare 2022, Tour du Rwanda 2022 irakomeza hakinwa intera ya gatatu aho abasiganwa bahagurukira i Kigali bagasoreza i Rubavu kuri BRALIRWA bakoze intera ya kilometero 155,9.