Tombola ya 1/8 cya UEFA Champions League Napoli izahura na FC Barcelona

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions League 2023-2024, yasize Napoli ya victor Osimhen izahura na FC Barcelona.
Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023 mu mujyi wa Nyon mu gihugu cy’u Busuwisi.
Iyi tombola yayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti, ari kumwe na John Terry watwaye iki gikombe muri 2012 akinira Chelsea akaba ari na we Ambasaderi w’irushanwa ry’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24 rizasorezwa ku kibuga Wembley Stadium tariki 1 Kamena 2024, mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.
Yasize FC Barcelona y’abakinnyi barimo Robert Lewandowski izahura na Napoli ya Rutahizamu Victor Osimhen uheruka kwegukana igihembo cy’umukinyi w’Afurika wa 2023 muri 1/8 kizakinwa hagati ya Gashyantare na Werurwe 2024.
Real Madrid ifite ibikombe byinshi muri iri rushanwa yatomboye RB Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage.
Manchetser City ifite igikombe giheruka cya 2022-2023 yatomboye FC Copenhagen yo muri Dermark.
Uko tombola yagenze
FC Porto izakina na Arsenal
Napoli izakina na FC Barcelona
Paris SG izakina na Real Sociedad
Inter Milan izakina na Atletico Madrid
PSV Eindhoven izakina na Borussia Dortmund
Lazio Roma izakina na FC Bayern Munchen
FC Copenhagen izakina na Manchester City
RB Leipzig izakina na Real Madrid
Imikino ibanza tariki ya 13 n’iya14, ku ya 20 na 21 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 5n’iya 6,tariki ya 12n’iya 13 Werurwe 2024.
