Tom Close yavuze ko igitaramo cyo guca agasuzuguro kitakibaye

Umuhanzi Tom Close yatangarije Abanyarwanda bari bategereje igitaramo cyo guca agasuzuguro ko bakwiye gukurayo amaso kubera ko kitakibaye bitewe n’igihe gito cy’imyiteguro.
Ni igitaramo cyari cyashyizwe ku itariki 22 Werurwe 2025, nyuma yaho umuhanzikazi w’umunyanijeriya Tems, ahagarikiye icyo yagombaga gukorera i Kigali kuri iyo tariki, kubera impamvu zo gusanisha u Rwanda n’ibibazo by’intambara birimo kubera mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu muhanzi akimara guhagarika icyo igitaramo, abahanzi b’Abanyarwanda barangajwe imbere na Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, bahise biyemeza kuzakora igitaramo cyo guca agasuzuguro n’ubundi ku itariki nk’iyo Tems yagombaga kugikoreraho naho yagombaga kugikorera.
Mu kiganiro cyihariye kigufi Tom Close yagiranye n’Imvaho Nshya, yayihamirije ko icyo gitaramo kitakibaye.
Yagize ati: “Ni byo, byatewe n’uko twasanze imyiteguro dusabwa n’igihe gihari bidahura. Muri make twari dufite igihe gito. Nta kindi giteganyijwe nyuma y’iri subikwa.”
Isubikwa ry’igitaramo cyo guca agasuzuguro rije nyuma y’iminsi mike Tom Close ashyize ahagaragara yafatanyijemo na Bull Dogg yitwa ‘Sinema’, anateguza ko agiye gushyira ahagaragara izindi alubumu ziriho indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza.
Ku wa 30 Mutarama 2025, ni bwo Tems abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko igitaramo cye cyari gitegerejwe i Kigali yagihagaritse kubera ibibazo biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati: “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”
Yabivuze ashingiye mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, DRC, mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa M23 aho icyo gihugu cyitarukije ibyo bibazo ahubwo kikabishinja u Rwanda, mu gihe rwo ruhora ruvuga ko nta ruhare rubifitemo.
Uko gusubika igitaramo byarakaje Abanyarwanda ndetse Umuhanzi Tom Close abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yinjiye mu gikorwa cyo guca agasuzuguro ka ‘Tems’ wasubitse icyo gitaramo.
Yavuze ko nk’abahanzi b’Abanyarwanda bashobora kwishyira hamwe bagaca agasuzuguro ka Tems bagategura igitaramo ku munsi n’ubundi yagombaga gutaramira i Kigali.
Ati: “Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n’abahanzi b’Abanyarwanda muri BK Arena kuri iyi tariki, mubigaragaze.”
Yavuze ko igitaramo gisaba imyiteguro no kuba hari ibintu bikenewe by’ibanze bigomba kuboneka ko mu gihe byagenda neza nta kabuza icyo gitaramo kizaba.
Icyo gihe yagaragaje ko kuba igitaramo kizabera itariki imwe n’iyo icya Tems kizaberaho ari ukurinda abantu ko bajya mu gahinda k’uko Tems ataje ahubwo bagahabwa ibyishimo nk’uko byari biteganyijwe.
