Tom Close yatangaje ko yagize igihombo cyo kutaba umusirikare

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangaje ko iyo arebye ifoto y’ababyeyi be bombi bambaye impuzankano za gisirikare asanga yaragize igihombo cyo kuba atarabaye umusirikare.

Ubusanzwe ababyeyi be bombi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Uwo muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na RBA akabazwa ikimuza mu ntekerezo iyo abonye iyo foto yabo.

Yagize ati: “Iyo foto inyereka ko nahombye kuba ntarabaye umusirikare ni cyo kintu navuga muri ubu buzima ntabashije gukora, ariko ntawamenya sindapfa bishobora kuba impamvu yatuma nkijyamo.”

Tom Close avuga ko akimara guhabwa inshingano mu kigo gishinzwe gutanga amaraso yumvise akwiye gucunga izamu rye kuko ari cyo gihe na we yari abonye ngo agire uruhare atanga mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Narinze izamu ryanjye, ubwo numvise ko niba umusirikare, umupolisi, abacuruzi n’abandi bose barimo gukora akazi kabo neza ku rwego rushimishije, nanjye numvise ko ari amahirwe mbonye yo gucunga izamu ryanjye cyane cyane ku maraso ni yo nshingano ya mbere numvise ko mfite.”

Uyu muhanzi avuga ko atigeze agira ubwoba agihabwa izo nshingano, kuko yari asanzwe akorera mu kigo gishinzwe gutanga amaraso, gusa ngo byamubereye imbogamizi kuko uwo yari asimbuye yari afite ibyo yagombaga gukora, ariko kuko adakunda gutsindwa yagombaga kubyuzuza.

Mu biganiro bitandukanye Tom Close yagiye yumvikana aganira n’itangazamakuru, yumvikanaga avuga ko kuba umuganga abifata nk’isezerano yujuje kuko yari yarasezeranyije nyina ko azaba umuganga akamuvura ubwo yamusuraga kwa sekuru akamugeraho arwaye igifu.

Tom Close yagize ibyago kuba atarabaye umusirikare nk’ababyeyi be
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE