Tom Close yakoranye indirimbo na Bull Dog

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 3, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi Tom Close yifashishije umuraperi Bull Dog bakorana indirimbo bise ‘Sinema’ indirimbo yakirirwe neza n’abatari bake mu bakunzi b’umuziki.

Ni indirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku kuvugira abantu bafite inshuti ariko zibaryarya, aho akenshi zibifuriza inabi ariko ntibibabuze gutera imbere.

Ni ubutumwa usanga cyane mu nyikirizo yiyo ndirimbo, aho bagize bati: “Ufata umwanya wawe untega imitego hakabura n’umwe unshibukana, uvuga hose ko ntacyo nshoboye ibigwi byanjye bigwira amanywa n’ijoro urebe Sinema.”

Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kubera ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitanu mu masaha atatu gusa imaze ishyizwe ahagaragara, ikaba yahawe ibitekerezo (Coments) birenga 210, inakundwa (Likes) n’abarenga 1000.

‘Sinema’ ni indirimbo yanditswe na Tom Close afatanyije na Bull Dog, ikaba yaratunganyijwe na Bob Pro, mu buryo bw’amajwi, hanyuma GAD ayitunganya mu buryo bw’amashusho.

Tom Close ashyize ahagaragara iyi ndirimbo, mu gihe we n’abo bafatanyije gutegura igitaramo kizahuriza hamwe abahanzi b’Abanyarwanda giteganyijwe tariki 22 Werurwe 2025 muri BK Arena, bakomeje imyiteguro kugira ngo kizarinde Abanyarwanda bagombaga kuzataramirwa na Tems ubwigunge, kuri iyo tariki, agahitamo kugihagarika.

Tom Close na Bulldog bakoranye indirimbo Sinema yishimirwa na benshi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 3, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE