Tiwa Savage yasobanuye impamvu yasubije impano y’imodoka yahawe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 20, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi wo muri Nijeria, Tiwa Savage yatangaje ko ari ubwa mbere yari yakiriye impano ihenze nka Range Rover aherutse guhabwa, ariko yayisubije kuko atiyumvagamo umugabo wari wayimuhaye.

Yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na The Beat FM, aho yavuze ko ku bwe atagurana amarangamutima ye ibihenze.

Yagize ati: “Mperutse gusubiza impano y’imodoka nahawe ku isabukuru yanjye, ni byo ni bwo bwa mbere nari nakiriye impano ihenze, ariko sinifuza ko amarangamutima yanjye aguranwa impano ihenze, nayisubije kubera ko umusore wayimpaye ntabwo mwiyumvamo, nangaga ko yazayisubirana ubwo yari gusanga ibyo anyifuzaho bidahari, yakomeza kumpamagara simwitabe.”

Tiwa Savage afite imyaka 44 y’amavuko, kuko yavutse tariki 5 Gashyantare 1980, akaba azwi mu ndirimbo zirimo Forgiveness, One Heart, Emotions, Pick Up n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 20, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE