Tiwa Savage yafashe icyemezo cyo kujya abika intanga ze

Umuhanzi w’Umunyanijeriya ukunzwe mu njyana ya Afrobeats, Tiwa Savage, yagaragaje ko yafashe icyemezo cyo kubika intanga ze, ibizwi nka ‘Egg freezing’ mu cyongereza, kugira ngo bizamufashe kuzabyara igihe azabishakira.
Uburyo bwo kubika intanga ngore mu buryo bw’ikoranabuhanga (Egg Freezing) bukorwa n’abagore bakeneye kuzabyara mu gihe kiri mbere kandi bari hejuru y’imyaka 30 y’amavuko, aho umugore aterwa imisemburo ituma amagi ye akurira rimwe ari menshi hanyuma agakurwa mu mubiri wa nyirayo akabikwa mu byuma byabugenewe ku bukonje buri ku gipimo cya 96°C (liquid nitrogen) kugira ngo adasaza cyangwa ngo yangirike.
Iyo nyiri ukuyabika yifuza kubyara ni bwo hafatwa ya magi agahuzwa n’intangabo ku buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka IVF, bigatanga urusoro ruterwa mu nda y’umubyeyi.
Mu kiganiro yagiranye na Zeze Mills,Tiwa Savage w’imyaka 45, yavuze ko yakabaye yarabikoze mbere kuko yifuza kuzabyara undi mwana mu gihe ashakiye kandi kuri ubu atiteguye.
Yagize ati: “Naratinze ariko ubu nabikoze. Kugeza ubu nshobora kuba ntarakenera undi mwana cyangwa abandi bana, ariko mu gihe nabishaka, ubu mfite icyizere ko byakunda. Ntabwo tuzi umubare w’amagi tuba twaravukanye, ushobora kugeza myaka 36 amagi yawe yarashize, hanyuma ukaba icyo gihe ari bwo ushaka kubyara, ariko warayizigamiye nta kibazo wagira.”
Uyu muhanzi avuga ko nubwo yabyaye hakiri kare ariko akurikije ibyishimo yagize abyara, atekereza ko yagombaga guhita yiteganyiriza akabika intanga ze hakiri kare, akagira inama abandi yo kuyoboka iyo gahunda kuko yabafasha kubyara mu gihe biteguye neza.
Ati: “Kubyara umwana wanjye wa mbere ndi mu myaka 30 byari byiza cyane kuko nari mfite ubushobozi mu bukungu ndetse no mu marangamutima mbyifuza. Inama naha abagore bari mu myaka 30 n’iyindi n’ubwo waba udatekereza kubyara cyangwa ubishaka mu myaka iri mbere, gerageza gukoresha ubu buryo bwo kubika intanga zawe.”
Tiwa Savage ni umubyeyi w’umwana w’umuhungu yibarutse tariki 22 Nyakanga 2015 ubwo yari afite imyaka 35. Umuhungu we yamubyaranye n’uwahoze ari umugabo we Teebillz, bamwita Jamil Balogun, ubu afite imyaka 10.
