Tito Rutaremara yavuye imuzi uko RPF yiswe Inkotanyi

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda Tito Rutaremara, yasobanuye byimbitse ivuka bwite ry’Umuryango RPF, ndetse n’ahakomotse kuba wariswe Inkotanyi.
Abenshi bakomeje gushimira iyo nararibonye yanze kwihererana amakuru nk’ayo y’ingenzi akomeza gufasha abakiri bato kumenya umuzi w’intekerezo zageze ku kubohora u Rwanda ingoyi y’urwango n’amacakubiri byimakajwe n’ubuyobozi bubi bwazanye n’ingoma z’abakoloni bugakurikirana na Repubulika zayoboye imyaka irenga 30.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Muzehe Tito yavuze ko
Inteko rusange ya RANU ( Congress) yabaye nyuma ya Noheli mu kwezi k’Ukuboza kwa 1987 yari irimo abasivile n’abasirikare.
Yari igizwe n’abantu bava mu bice byinshi by’Isi, hakaba harimo abavaga muri Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) i Burayi, mu Rwanda no mu Burengerazuba bw’Afurika.
Nyuma y’ijambo rya Hon. Mutimura Zeno wari Perezida wa RANU icyo gihe na Hon.Musoni Protais w’Umunyamabanga, abo bayobozi na Tito wari Umuyobozi w’Ikirenga (Chairman) bari bahawe inshingano zo kuvugurura iyi RANU.
Yagize ati: “Twagejeje ku bitabiriye iyo nama documents zirimo: Political program, Operations guideline, Code of conduct, Option Z ( itarabaye presented),nyuma y’impaka nyinshi izi nyandiko zaremejwe.“
Yavuze ko Chairman w’itsinda ageza ku bitabiriye Congress ko izina RANU rikwiye guhinduka, impamvu yatangwaga ni uko hifuzwaga kubaka umuryango w’Abanyarwanda (Mass Movement) ufite imbaraga zigomba guhangana n’uwo ari we wese wakwitambika icyerekezo cy’ubumwe bwabo.
Yavuze ko bateganyaga ko uwo muryango wagombaga kuba ukora cyane kandi ushinze ingamba (Front),kuko ibyari bisanzwe byo gushaka abayoboke ntibyari ikintu kigenda (dynamic).
Yakomeje agira ati: “FPR ( Front Patriotique Rwandais) na RPF ( Rwandan Patriotic Front) yari amazina yacu ku banyamahanga, naho mu Banyarwanda twari INKOTANYI, kuko mu Kinyarwanda cyacu cy’abakurambere bacu buri mutwe w’ingabo wagiraga izina bwite.
Kuki yiswe Inkotanyi?
RPF yiswe Inkotanyi nk’izina gakondo ry’Umuryango kubera ko mu bakada ba mbere bazanye kwiga hari abasaza b’abahanga bize amashuri abanza gusa kuko batari baragize amahirwe yo gukomeza kwiga.
Muzehe Tito avuga ko abo bakuze bahawe ku inyigisho batangaga kugira ngo bamenye niba abantu batarangije amashuri yisimbuye bakumva amasomo y’ubucurabwenge (philosophy).
Yakomeje agira ati: “Umwe muri abo basaza twaramubajije tuti: ese umuntu uharanira ibye, akabirwanira ashyizeho umwete, agakora yivuye inyuma, ntiyemere gutsindwa n’iyo yatsindwa akongera akabyuka agakomeza guharanira bya bindi kugeza igihe abiboneye (strugglist), twamwita nde?
Uwitwaga KANYARUSHOKI ( Alias MURAMUTSA) ati: uko ni ugukotana ubikora aba ari Inkotanyi. Izina turarifata turiha ikinyamakuru cyacu cyitwa: INKOTANYI. Strugglist bivuze INKOTANYI.
INKOTANYI rero ni wo wabaye umutwe w’ingabo z’Abanyarwanda.”
Inkomoko y’Umuryango w’Abanyarwanda
Muzehe Tito yavuze ko Inkotanyi yahindutse umuryango kuko yakira Abanyarwanda bose kandi ntibirukana, ahubwo uwagezemo ni we wiyirukana.
Ati: “Abo banyamuryango twese tuba dusangiye gupfa no gukira ari uwaje kera n’uwaje vuba. Inkotanyi zakira buri Muyarwanda wese( inclusive), iyo baje zirabakangura ( mobilization) zikabaha kubyiyumvamo( sensitization), zikabigisha Politiki ( politicization). Iyo nkubiri y’Abanyarwanda ni yo yitwa Front.”
Nyuma yo kwemeza izina INKOTANYI, RPF n’inyandiko (documents), Tito yavuze ko ari bwo hatowe abayobozi bashya bajya mu myanya isanzwe n’imishyashya yari yavutse.
Aya mateka akubiye mu ruhererekane rw’ubutumwa uyu Tito akomeje gusangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu mpera z’ukwezi gushize na bwo yari yabasangije ibirebana n’inyigisho zahabwaga abakada ba RPF b’abasivili n’izahabwaga ab’abasirikare.
Yijeje abamukurikira ko mu butumwa butaha azabaganiriza ku birebana n’uko inzego za RPF ku ruhande rwa politiki zakoranaba na RPA ku rwego rw’ingabo.