Timaya yahishuye ko yifuza gutura mu Rwanda agashaka Umunyarwandakazi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Inetimi Timaya Odon  wamamaye ku izina rya Timaya, yahigiye gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi, agaragaza ko ari kimwe mu byifuzo bijyanye no gutura mu Rwanda.

Yabigarutseho mu ijoro ry’itariki ya 02 Kanama 2025, ubwo yataramiraga abitabiriye igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ ryaberaga i Kigali.

Ubwo yinjiraga ku rubyiniro, yabajije abitabiriye igitaramo uko bamerewe ati: “Mumeze mute?”  maze aririmba indirimbo yise Timaya aho agira ati: “Buri muntu anyita Timaya.”

Akomeza aririmba iyo yise “Balance” mu kuyisoza yagize ati “Ndabakunda. Murabizi? Nishimiye kuba hano.”

Timaya yahise aririmba ataka u Rwanda avuga ko yifuza kuhatura.

Ati: “Nshaka kuguma hano ubuziraherezo, mu Rwanda rwiza cyane, mu Mujyi wa Kigali utekanye. Ntabwo ndashaka umugore ariko ndifuza gushaka Umunyarwandakazi.”

Timaya yazirikanye ko hari n’abakunda indirimbo z’Imana maze abaririmbira agace k’iyitwa ‘Excess Love’ ya Mercy Chinwo n’izindi ze zirimo “Samankwe” yahuriyemo na Harrysong, ‘I Like The Way ari na bwo yahise ahamagara abakobwa baza kumufasha gususurutsa abitabiriye igitaramo babyinana izirimo  “Don Dada” na “Cold Outside” yakoranye na BNXN.

Mbere y’uko ava kurubyiniro, Masai Ujili yamuhaye umwambaro uri mu mabara y’ubururu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketbal wanditseho Giants of Africa ku gituza, naho inyuma hariho nomero 1 n’izina Timaya.

Timaya yavuze ko yifuza gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi mbere y’uko abyinana n’abakobwa
Timaya yatatse u Rwanda avuga ko yifuza kuruturamo ubuziraherezo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 2, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
NIYONSENGA DONAT says:
Kanama 3, 2025 at 9:51 pm

Nibyiza kugira umukwe nka Timaya.kdi tuzishimira kumushyingira.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE