Thomas Müller yasezeye kuri Bayern Munich amazemo Imyaka 25

  • SHEMA IVAN
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyabigwi wa Bayern Munich, Thomas Müller, yatangaje ko mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2024/2025, azatandukana n’iyi kipe amazemo imyaka 25.

Umuyobozi wa Bayern Munich, Max Eberl, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubaka ahazaza.

Ati “Iki cyemezo cyarumvikanaga kandi cyoroshye. Impamvu ni uko turajwe inshinga n’ahazaza.”

Müller we yavuze ko byari iby’agaciro gukinira iyi kipe, yiyemeza kuzayisigira UEFA Champions League cyane ko umukino wa nyuma uzabera i Munich.

Ati: “Imyaka 25 nk’umukinnyi hano izarangira muri iyi mpeshyi. Rwari urugendo rudasanzwe, nishimiye gukina mu ikipe yanjye nkunda. Tuzatanga byose kugira ngo tuzagarure Champions League cyane ko izanabera mu mujyi wacu.”

Uyu rutahizamu w’imyaka 35 amaze kuyikinamo imikino 743, yatsinzemo ibitego 247, anatanga imipira yavuyemo ibindi 273.

Batwaranye ibikombe 33 birimo 12 bya Shampiyona, iby’igihugu bitandatu, UEFA Champions League ebyiri, UEFA Super Cup ebyiri na Super Cup y’u Budage umunani n’ibindi.

Thomas Müller yegukanye UEFA Champions League ebyiri
  • SHEMA IVAN
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE