The Legacy of Worshippers yashyize indirimbo Nshya hanze

The Legacy of Worshippers itsinda rigizwe n’abavandimwe b’abaramyi batuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basohoye indirimbo nshya yiswe ‘Naramuhawe’.
Ni itsinda ryatangijwe n’abavandimwe b’abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
The Legacy of Worshippers yashyize hanze indirimbo yayo ya mbere y’amashusho ‘Naramuhawe’.
Mu ndirimbo ‘Naramuhawe’ bahamya ko Imana yahaye abatuye Isi yose umwana wayo Yesu, we soko y’agakiza k’imitima n’imibiri.
Umwe mu bayobozi ba The Legacy of Worshippers avuga ko mu ndirimbo harimo ubutumwa bugira buti: “Agakiza k’imibiri n’imitima kabonerwa mu izina rya Yesu.
Mbega umugisha kuba inshuti ya Yesu, ubugingo bwanjye buhishanywe na Kristo mu Mana, ndi umuragwa mu bwami bw’ijuru.”
Iri tsinda ryishimira ko abarigize bahawe Umwuka Wera kandi ko ari we mufasha mu ntege nke za muntu, akayobora abamwizera mu kuri kwose bikabatera guhamya ko nta bwoba bwo kuyoba inzira.
Uretse kuririmba, bamwe mu bagize The Legacy of Worshippers harimo n’abafite impano zo gucuranga, gufata amashusho, ndetse no kuyatunganya.
Ibi ngo bibongerera imbaraga zo kurushaho gukorera hamwe mu kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza.
Bamwe mu bagize iri tsinda, ni abaramyi b’ibanze mu itsinda rya True Promises Ministries, ishami rya U.S.A.
Imbuga nkoranyambaga ni zimwe mu miyoboro iri tsinda rikoresha kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri bose.
Ibi babikora binyuze mu ndirimbo basangiza abakunzi babo amashusho y’ibihe byihariye bagenda bategura byo kuramya no guhimbaza Imana.
Abagize iri tsinda batangaza ko hari ibihangano byinshi bategura byo gushyira hanze mu minsi iri imbere.
The Legacy of Worshippers yihaye intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana mu mahanga yose bifashishije indirimbo zo kuramya no guhimbaza.