The Ben yeretswe urukundo ararira; dore ikibimutera

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda Mugisha Benjamin, wamenyekanye The Ben, yahishuye igihora kimutera kuririra imbere y’abafana cyane ko bimaze kuba nk’aho ari kimwe mu bimuranga iyo ahuye n’abafana bamwishimiye cyane.
Bimaze kumenyerwa ko iyo havuzwe The Ben abantu benshi bumva umuhanzi uganzwa n’amarangamutima akenshi bamwe bakabifata nk’ubugwari abandi bakabibona neza.
Uyu muhanzi avuga ko abiterwa no kuba atajya amenyera urukundo abafana be bamugaragariza ari na byo bihora bimutera kuganzwa n’amarangamutima.
Ati: “Ntabwo bijya binyorohera kumenyera ubuntu bw’Imana ingaragariza ku bintu byose ngerageza gukora, ntabwo mbifata nk’ibintu namenyereye ko ari ibisanzwe, n’iyo ngenda nkahura n’umufana akambwira ko akunda ibintu nkora mbabwije ukuri mbyumva nk’aho ntigeze mbyumva mbere, amarangamutima akanganza mu rwego rwo kugaragaza uburyo nubashye ibyo ambwiye.”
Ibyo kuganzwa n’amarangamutima byongeye kuba kiri uyu muhanzi ku mugoroba wa tariki 02 Mutarama 2025 mu gitaramo The New Year Groove, ubwo yifatanyaga n’abafana anabafasha kwinjira neza mu mwaka mushya anabamurikira alubumu ye ya gatatu.
Ikiniga cyamufashe ubwo abafana bamugaragarizaga urukundo atangiye kuririmba indirimbo yatangiriyeho umuziki, agasanga bazibuka kumurusha ndetse bakajya bamwibutsa aho atazibukaga neza.
The Ben yanaririmbye indirimbo zirimo Roho, Habibi, na Ko Nahindutse ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa wamukunze ariko akamwirengagiza, n’izindi nyinshi.

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije The Ben, yaririmbye indirimbo ‘Wigenda’, ayisoza yongeye gusuka amarira, avuga ko yaganjijwe n’amarangamutima n’ubwo yari amaze igihe kinini yarabyirinze.
Yagize ati “Nari nabyirinze ariko bimbayeho. Iyo urebye aho wavuye ndetse n’aho ugeze, byagutera kurira. Uyu mwaka uzababere uw’umugisha udasanzwe, mu izina rya Yesu, 2025 uzababere umwaka udasanzwe, nimwe mwatugize abo turibo nonaha.
Njyewe ndi umwana wavukiye muri Uganda tuba mu cyumba kimwe na Salo, turi abana batandatu. Mama ntabwo yaje mu gitaramo cyanjye kubera impamvu zitandukanye.”
Uyu muhanzi yumvikanishije ko mu rugendo rwe rw’umuziki yashyigikiwe cyane, ari na yo mpamvu buri gihe bimugora kwiyumanganya bikarangira asutse amarira.
Yagize ati: “Muradufata mukatugira abantu. Ariko ndizera ko 2025 izaba umwaka mwiza cyane.”
Muri iki gitaramo The Ben yamurikiyemo alubumu ye ya gatatu yise ‘Plenty Love’, igizwe n’indirimbo 12.
Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, ndetse kinashimisha abacyitabiriye.

Cyprien says:
Mata 19, 2025 at 10:06 pmAhhh ubwo nibyo