The Ben yatangaje ko yahaniwe gutwara atambaye umukandara

Umuhanzi The Ben yatangarije Abanyarwanda ko yitabye Police kubera gutwara imodoka atambaye umukandara asaba imbabazi ababibonye kandi abasezeranya kutazongera gukora ibihabanye n’amategeko.
Ni nyuma y’uko ku mugoroba w’itariki 17 Mutarama 2025 uwiyita Edman Ishimwe ku rubuga rwa X yanditse agira ati “U Rwanda rwacu ntawe uba hejuru y’amategeko kandi ntabwo tugira umuco wo kudahana, Polisi y’u Rwanda uyu yitwa Mugisha Benjamin (The Ben) atwaye ikinyabiziga atambaye umukandara ndetse ari gukora amakosa akomeye mu gihe atwaye ikinyabiziga mudufashe ahanwe.”
Polisi y’u Rwanda yasubije igira iti “Muraho, murakoze ku makuru mutanze, tugiye kubikurikirana.”
Mu butumwa The Ben yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 18 Mutarama 2025, yatangaje ko yakoze amakosa kandi yayahaniwe asaba imbabazi abamubonye bose.
Yanditse agira ati: “Nshuti, bavandimwe, bafana, ndabasuhuje.
Ejobundi mwabonye amashusho yanjye namamaza indirimbo yanjye ‘Say my name” nakoranye na Kivumbi King. Nari mu modoka ntambaye umukandara, ikizira mu mategeko n’amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga uko tuyahabwa na Police y’Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Nitabye Polisi yacu kandi nabihaniwe, mbasabye imbabazi mwese mbasezeranya kutazasubira ukundi ndetse no kwitwararika singwe mu makosa igihe cyose ndi mu muhanda.”
Muri iryo tangazo The Ben yakomeje ashishikariza buri wese mu bamukurikira n’abakunda ibihangano bye gukomeza kwitwararika no kubaha amategeko agenga abakoresha umuhanda mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya Gerayo amahoro nkuko ihora ikangurirwa buri Munyarwanda wese na Polisi y’u Rwanda.
Ubusanzwe amwe mu mategeko n’amabwiriza areba abakoresha umuhanda harimo areba abatwaye ibinyabiziga arimo akurikira: Kwirinda kuvugira kuri telefone igihe utwaye ikinyabiziga, kwirinda gutwara ikinyabiziga wanyweye ibisindisha, kwirinda kurenza umuvuduko wagenwe, kwambara umukandara w’imodoka buri gihe n’andi.
Nubwo hari ibyo abatwara ibinyabiziga basabwa ariko hari n’ibyo abanyamaguru basabwa harimo nko kuba umunyamaguru agomba kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bimuturuka imbere abireba, kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru, nyuma yo kwitegereza iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi ye, akambuka yihuta ariko atiruka, kwirinda kwambuka uvugira kuri telefone cyangwa yambaye utwumvisho two mu matwi (écouteurs).
NOR says:
Mutarama 19, 2025 at 7:30 amIyi nkuru yanyu ubu yamarira iki wanyarwanda koko?