The Ben yakeje Tom Close wamwinjije mu muziki

Umuhanzi The Ben yakeje mugenzi we Tom Close wamwinjije mu muziki bikaba byaratumye aba umuntu w’abantu, ibyo ahora avuga ko bimukora ku mutima.
The Ben yabigarutseho ubwo yari amaze gusangiza abamukurikira kuri Instagram ye amashusho y’uko yitwaye ku rubyiniro mu birori byo gusoza iserukiramuco rya Giant of Afurika ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Muri ubwo butumwa burebure The Ben yagaragaje ko yagiye agira impinduka mu nzozi ze uko yagiye akura.
Yanditse ati: “Nkiri muto, inzozi zanjye zahoraga zihinduka. Mfite imyaka 7 nakundaga cyane umupira w’amaguru, nahoraga nifata nk’uzaba umukinnyi ukomeye. Mfite imyaka 12, nari ndangamiye umurimo wo kuramya, nkaba umuyobozi w’indirimbo mu rusengero rwa mama. Ariko uko nakuraga, ibintu byarahindutse.”
Uyu muhanzi yakomeje yandika ko ubwo yari ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye (A Level) yahisemo kwiga Siyansi kubera ubuhamya bwa Tom Close, anakomeza avuga ko ari na we wamuzanye mu muziki.
Ati: “Niyumvagamo kwiga Biochemistry kuko nashakaga kuba umuganga ariko nk’ibisanzwe ubuzima burahinduka. Ntabwo ari njye wahisemo muzika(…) Muzika ni yo yampisemo, Ni nk’uko Imana yandikiye igice cy’ubuzima bwanjye n’iyo ntagisomaga.”
The Ben yongeyeho ko umuziki akora awukora agamije gushyigikira urukundo n’ubuzima busanzwe mu bakunzi b’ibihangano bye.
Ati: “Indirimbo zanjye zubaka urukundo, ziteza imbere imyitwarire myiza. Ndahamya ntashidikanya ko mu maso y’Imana ntacyo nkora kibi.”
Icyakora uyu muhanzi yateguje abakunzi be ko hari icyo Imana izamukoresha gikomeye kurushaho nubwo atakizi.
Ati: “Nta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira, ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.”
Asoza The Ben yabwiye abakunzi be ko anyurwa cyane n’urukundo bamweretse kuva atangiye umuziki kugeza uyu munsi bishimangirwa n’uko rimwe na rimwe bimurenga ari ku rubyiniro akarira amarira y’ibyishimo.
The Ben avuze ibi mu gihe yitegura gutaramira muri Suwede, mu Bwongereza, hamwe no mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon.


