The Ben yahishuye ko indirimbo Amaso ku maso itari iye

Mugisha Benjamin uzwi cyane ku mazina atandukanye arimo The Ben cyangwa Tiger B, yahishuye ko bwa mbere ajya muri studio atari abyiteguye ndetse ko indirimbo Amaso ku maso y’ibihe byose ku bakunzi be burya itari iye.
Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake kubera uburyo indirimbo ze zinyura benshi, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 9 Werurwe 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwishyurira mituweli abana bavuka mu miryango itishoboye.
Kuri byinshi yagarutseho, The Ben udakunda kuvuga mu itangazamakuru, yavuze ko kwinjira mu muziki atari ku mbaraga ze kuko hari abamusunitse.
Yagize ati: “Kugira ngo mbe uyu Ben mubona, hari ababigizemo uruhare, nari maze iminsi ndirimbira abandi (backing), ndibuka umunsi bambwiye ngo ibi birarambiranye jya muri sitidiyo uririmbe.”
Akomeza agira ati: “Uyu Ben mubona yabaye we kubera imbaraga za Alex Muyoboke, Tom Close n’uwitwa Ezyra Kwizera, icyo gitutu cyanteye ubwoba gituma nsohora indirimbo ya mbere itari iyanjye.”
Asobanura uburyo indirimbo yakoze bwa mbere muri sitidio itari iye The Ben yagize ati: “Amaso ku maso yari iy’umusore w’inshuti yanjye witwa Rogers, ariko banshyizeho igitutu icyo gihe nari umwana kandi mfite n’ubwoba, ndabyibuka Meddy yari avuye muri sitidiyo bahita bambwira ngo nimpite njya muri sitidiyo ndirimbe n’uko nakoze Amaso ku maso.”
The Ben avuga ko nubwo iyo ndirimbo yayikoze atayisabye nyirayo, ariko nyuma baje kuganira bakanakorana indirimbo yitwa Uzaba uza.
The Ben avuga ko umuziki yagerageje kuwuvamo ubwo yari yarahisemo gukora ubucuruzi, ariko akaza gusanga umuziki atari ikintu wareka gutyo gusa, kuko nubwo bawukora akenshi bisanga utakiri uwabo ahubwo ari ikintu ugomba guha abantu.
The Ben avuga ko umuziki yagerageje kuwuvamo ubwo yari yarahisemo gukora ubucuruzi, ariko akaza gusanga umuziki atari ikintu wareka gutyo gusa, kuko nubwo bawukora akenshi bisanga utakiri uwabo ahubwo ari ikintu ugomba guha abantu.
The Ben atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni naho akorera umuziki, gusa kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho aherutse gutangira abana basaga 280 mituweli ndetse anatanga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
The Ben yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Habibi, Amaso ku maso,
Why yakoranye na Diamond Platinumz, Ni forever, Naremeye, Vazi n’izindi.
