The Ben na Pamella bibarutse imfura bamwita Icyeza Mugisha

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya The Ben n’umufasha we Uwicyeza Pamella, bibarutse imfura yabo y’umukobwa bamwita Icyeza, izina risa n’irya nyina ndetse bongeraho n’izina rya se Mugisha.

Ni inkuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2024, amakuru akavuga ko yavukiye i Buruseli tariki 18 Werurwe 2025.

The Ben aherutse gutangariza abiri bitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya Bwiza yitwa ‘25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi tariki ya 8 Werurwe 2025, ko bateganya kwibaruka umukobwa kandi bazamwitirira ibihugu by’u Burayi kubera igihango bafitanye nabyo.

Icyo gihe yagize ati: “Ibijyanye n’igitsina cy’umwana tugiye kwibaruka byo, azaba ari umukobwa kandi tuzamwita izina rifite aho rihuriye na bino bihugu kubera Igihango tugiranye namwe.”

Amakuru avuga ko umwana wa The Ben na Pamella bamwise Mugisha Paris nkuko yabisezeranyije abari bitabiriye icyo gitaramo bari bamaze kubagezaho impano irimo bimwe mu bikoresho by’umwana.

The Ben na Pamella bibarutse mu gihe habura iminsi mike ngo The Ben akore igitaramo cyo kumvisha abatuye mu Mujyi wa Hannover mu Budage album ye nshya yise ‘The Plenty love’ giteganyijwe tariki 22 Werurwe 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 19, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Nsengimana edouard says:
Mata 19, 2025 at 6:00 pm

Amakuru umusa how areyou

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE