The Ben na Pamella baritegura kwibaruka imfura

Umuryango wa Mugisha Benjamin, The Ben, na Uwicyeza Pamella bateguje ko bitegura kwakira imfura yabo mu mashusho bakwirakwije akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amashusho batangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, yafashwe ubwo The Ben yafataga ay’indirimbo ye yise ‘True Love’ yashyizemo umugore we ari na yo yitegura gushyira hanze vuba.
The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.
Aba bombi baherutse kwizihiza isabukuru y’umwaka bamaze barushinze, bagaragaje ko bitegura no kwibaruka imfura yabo nk’uko amashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga abyerekana.
