Thailand: Yatawe muri yombi azira kuryamana n’abihaye Imana akabafotora

Polisi yo muri Thailand yataye muri yombi umugore yise ‘Madamu Golf’ ushinjwa kuryamana n’abihaye Imana bo mu idini rya Buda bazwi nk’Abamonko’, akabasaba amafaranga yitwaje kubakangisha gusakaza amashusho n’amafoto y’ubwambure bwabo.
Mu iperereza ryakozwe basanze mu rugo rw’uwo mugore iwe amafoto n’amashusho birenga 80 000 yakoresheje mu gukanga abo baryamanye ngo bamuhe amafaranga nkuko Polisi yabitangaje mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa 15 Nyakanga 2025.
Madamu Golf bivugwa ko yaryamanye n’Abamonko icyenda, kandi ngo yakuye muri ubwo buriganya hafi miliyoni 11.9 z’amadolari ya Amerika mu myaka itatu ishize.
Ikinyamakuru AP News cyatangaje ko Polisi yatangaje ko iri perereza ryatangiye hagati muri Kamena nyuma yo kumenya ko Umuyobozi w’Abamonko i Bangkok yavuye mu byo kwiha Imana mu buryo butunguranye ariko biza kumenyekana ko ari igitutu cy’uwo mugore wahoraga amusaba amafaranga anamukangisha kumusebya.
Polisi ivuga ko Madamu Golf yagiranye umubano wihariye n’uwo Mumonko muri Gicurasi 2024 ndetse nyuma y’aho amubwira ko atwite inda ye ahita amusaba indezo y’amamiliyoni.
Inzego z’umutekano ngo zasanze hari n’abandi Bamonko boherereje amafaranga uwo mugore mu buryo nk’ubwo bw’uburiganya kandi ko ayo yahawe yose yayakoreshaga mu mikino y’amahirwe.
Ibyo byatumye Inama Nkuru y’Abayobozi b’Ababuddhiste muri icyo gihugu iterana igitaraganya ihita Ishinga komite idasanzwe yo gusuzuma amategeko agenga imyitwarire y’Abamonko.
Ni mu gihe Leta na yo iri muri gahunda yo gukaza ibihano ku biyaye Imana barenga ku mategeko agenga itorero aho bazajya bacibwa amande cyangwa bagafungwa.
Thailand ifite umubare munini w’abasengera mu idini rya Buda aho abarenga 90% by’abaturage bayiyitirira kandi usanga Abamonko ari abantu bubashywe cyane muri icyo gihugu.
