Thailand na Myanmar: Abarenga 40 bamaze guhitanwa n’umutingito ukomeye

Kuri uyu wa Gatanu umutingito ukomeye uri ku kigero cya 7.7 wibasiye igihugu cya Thailand na Myanmar umaze guhitana abantu 43 i Bangkok mu gihe abandi bagishakishwa.
France 24 yatangaje ko inyubako ndende mu mujyi wa Bangkok zahirimye ndetse abantu zaguyeho bakomeje gushakishwa.
Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra yatangaje ko hakenewe ubutabazi bwihutirwa nubwo kugeza ubu habarurwa abantu 43 bapfuye kandi umubare ushobora gukomeza kwiyongera.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubushakashatsi n’ubumenyi bw’Isi, (United States Geological Survey) cyavuze ko umutingito ufite ubukana bwa 7.7 wibasiye Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’umujyi wa Sagaing, uwa 6.4 wibasira utundi duce.
Nubwo ubuyobozi bwa Myanmar ntacyo buratangaza kuri uyu mutingito ariko abatangabuhamya baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bavuze ko basohotse mu nzu zabo igitaraganya nyuma yo kumva ubukana wari ufite.
Bavuze ko wibasiye bikomeye umujyi wa Mandalay, utuwe n’abarenga miliyoni ariko babonye abakozi bashinzwe ubutabazi bari gushakisha.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inyubako z’uwo mujyi zahirimye n’abantu bari hanze.
Umuturage witwa Htet Naing yabwiye Reuters ko hari inyubako zaguye yacururizwagamo ibyo kurya kandi yari irimo abantu.
Ibiro ntaramakuru Xinhua byo mu Bushinwa byavuze ko uwo mutingito wageze no mu majyepfo y’u Burengerazuba bw’intara ya Yunnan ihana imbibi na Myanmar ariko nta wahasize ubuzima.


