Thailand na Cambodia batangiye ibiganiro by’amahoro

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Thailand na Cambodia bitabiriye ibiganiro by’amahoro biri kubera muri Malaysia, nyuma y’uko iminsi itanu ishize bari mu ntambara ibahanganishije ku mupaka ubahuza.

Ibiganiro byatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Nyakanga nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump asabye ko habaho agahenge byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet na mugenzi we wa Thailand Phumtham Wechayachai.

Hun Manet wa Cambodia yasabye ko imirwano ihagarara ako akanya mu gihe mbere y’amasaha make mugenzi we wa Thailand, Phumtham Wechayachai yari yavuze ko Cambodia igomba kugaragaza ubushake nyabwo bwo guhosha umwuka w’intambara.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ mu mpera z’icyumweru gishize

Perezida Trump yasabye ibyo bihugu guhagarika imirwano, yemeza ko yahamagaye abayobozi babyo kugira ngo bumvikane ku nzira y’amahoro mbere yo gukomeza ibiganiro by’ubucuruzi na Amerika.

BBC yatangaje ko hari kubarurwa abantu 33 bamaze gupfa mu gihe igisirikare cya Thailand cyatangaje ko ku ruhande rwayo mu bantu 22 bapfuye 14 muri bo ari abasivile mu gihe abasirikare ari 8.

Thailand kandi ivuga ko abarenga 100 bakomerekejwe, naho abasivile 140 000 bagahungira mu tundi turere.

Amakimbirane ashingiye ku duce two ku mupaka hagati y’ibi bihugu yagaragaye mu gihe kirenga imyaka ijana ishize nyuma y’ishyirwaho ry’imipaka ritavuzweho rumwe.

Cambodia na Thailand batangiye ibiganiro by’amahoro nyuma y’intambara yakuye abaturage mu byabo
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 28, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE