TG Omori mu byishimo byo guhabwa impyiko n’umuvandimwe

Umwe mu bayobora ikorwa ry’amashusho y’indirimbo na filime zitandukanye b’abahanga muri Nigeria (Director and Cinematographer) akaba n’umukinnyi wa sinema, Thank God Omori Smith, uzwi cyane ku izina rya TG Omori cyangwa Boy Director, ari mu byishimo by’uko yahawe impyiko n’umuvandimwe we bikagenda neza.
TG Omori yakunze kugaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga kandi ari kunyura mu bihe bikomeye kubera ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko, gusa yakomeje kugerageza gukora akazi uko imbaraga ze zingana.
Iby’uko igikorwa cyo guhabwa impyiko cyagenze neza yabitangaje mu ijoro rya tariki 27 Kanama 2024, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.
Yanditse agira ati: “Yego ni byo, ejo umuvandimwe wanjye umwe ngira yampaye imwe mu mpyiko ze, kugira ngo nshobore gukomeza kubaho.”
Ibyo yavuze byashimangiwe n’amafoto yasangije abamukurikira aryamye ku buriri, arimo kwongererwa umwuka ayiherekeresha amagambo avuga ko agikeneye kubaho.
Yagize ati: “Komeza undindire ubugingo Mana, Sinshaka gupfa.”
TG Omori yatangaje ko igikorwa cyo guhabwa impyiko cyabaye ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, nubwo atigeze atangaza ibitaro byabereyemo.
TG Omari yagize uruhare mu kuyobora uko amashusho y’indirimbo zitandukanye akorwa, harimo Giza ya Burna Boy afatanyije Seyi Vibes, RTID (Rich till I die) ya Kizz Daniel, Joha ya Asake, Sweet us ya Timaya n’izind.
Ngo kuba yari amaze igihe atagaragara muri rubanda byari ikibazo ku bakunda ibikorwa bye.
