Teta Sandra yatawe muri yombi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umunyarwandakazi ubarizwa muri Uganda, Teta Sandra akaba n’umugore w’umuhanzi Weasel Manizo yatawe muri yombi, akurikiranyweho kugonga umugabo we Weasal.

Amakuru ajyanye n’igongwa rya Weasel Manizo usanzwe abana na Teta Sandra nk’umugore n’umugabo yamenyekanye mu ijoro ry’itariki  ya 06 Nyakanga 2025.

Police ya Kabalagala yahamije ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye muri Kampala nk’uko bitangazwa na Daily Mornitor.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kabalagala Metropolitan, Luke Owoyesigyire, yavuze ko Sandra Teta akekwaho kuba yaragonze Weasel Manizo abigambiriye, akoresheje imodoka ifite nimero za pulake UBH 148Y, icyakora Weasal arimo kwitabwaho n’abaganga.

Yagize ati: “Douglas Mayanja yajyanywe kwa muganga muri Mukwaya Hospital, nyuma yimurirwa muri Nsambya Hospital aho akirwariye kandi ari kwitabwaho n’abaganga.

… Sandra Teta afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.”

Ibi bibaye mu gihe aba bombi biteguraga gukora ubukwe bakabana mu buryo bizwi n’imiryango yombi kandi bwemewe n’amategeko.

Police ikomeje gusaba abantu ko uwaba afite amakuru yafasha mu iperereza yayatanga mu gihe abantu bakomeje gusaba ko Weasal Manizo yahabwa ubutabera bityo ibikorwa by’urugomo bigacika burundu.

Aka kaga kabaye mu gihe bombi bateganyaga gukora ubukwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 7, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE