Teta Sandra yahawe imodoka na Weasel bitegura ubukwe

Umugore wa Weasel akaba n’umujyanama we mu by’ubuhanzi, Teta Sandra, ari mu byishimo nyuma yo gutungurwa n’umukunzi akamuha impano y’imodoka.
Ni nyuma y’igihe cy’amezi agera kuri ane uyu muhanzi yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye kurwaza mukuru we Jose Chameleone.
Byamenyekanye mu ijoro ry’itariki ya 16 Mata 2025, aho byatangajwe na Teta ubwe ku mbuga nkoranyambaga yishimira iyo mpano yahawe n’umukunzi we bitegura gukora ubukwe mu bihe biri mbere.
Yanditse ati: “Imodoka nshya, umugabo wanjye ni we wabikoze!”
Na Weasel yanditse agira ati: “Mukunzi wanjye wavuze ko ukeneye Mercedes urayibonye kandi nyiguhaye imeze neza, ukwiye ibirenze mama.”
Kuwa 05 Werurwe 2025, hagaragaye amajwi n’amashusho ya Weasal Manizo asaba umukirekazi Julliet Zawede kumwishyurira itike y’indege agasubira muri Uganda kureba Umugore we n’abana, avuga ko yumva ubwoba bwo kuba yazasanga umugore we yarigendeye cyangwa abandi bagabo baramuvogerereye urugo.
Teta Sandra aherutse gutangariza ikinyamakuru BigEye ko imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije kuko bwatindijwe n’uko hari ibyo babanje gushyira ku murongo birimo ibijyanye n’umuziki w’umugabo we.
Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mugore yari yimukiye muri Uganda, nyuma baje kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa.



