Tennis: Mosimann Kaishiki mu bagize Ikipe y’u Rwanda izakina ‘Billie Jean King Cup’

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Tennis, Rutikanga Sylvain, yahamagaye abakinnyi bane azifashisha mu Irushanwa rya Tennis rihuza amakipe y’ibihugu mu bagore rizwi nka ‘Billie Jean King Cup’.

Iri rushanwa rizabera ku bibuga byo muri IPRC Kigali kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2025, rizitabirwa n’ibihugu 12 byo mu itsinda rya kane rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

Abakinnyi bane bahamagawe ni Mosimann Kaishiki ukina mu Busuwisi, Tuyishime Sonia usanzwe ari nimero ya mbere mu bakina mu Rwanda, Umumararungu Gisèle usanzwe ari nimero ya kabiri na Tuyisenge Olive.

Uretse, u Rwanda ruzakira irushanwa, ibindi bihugu bizaba biri i Kigali ni Benin, Cameroun, Congo Brazzaville, Ethiopia, Lesotho, Mozambique, Senegal, Chad, Sudani, Togo na Tanzania.

Billie Jean King Cup ni irushanwa ryitiriwe umukinnyi w’Umunyamerika wa Tennis, Billie Jean King. Mbere ryitwaga Fed Cup, ndetse rikinwa mu matsinda bitewe n’uko ibihugu bihagaze.

Buri kipe izaba ifite abakinnyi bane aho ku munsi w’umukino, igihugu gikina n’ikindi imikino itatu irimo ibiri mu bakina ari umwe [simples] n’undi umwe mu bakina ari babiri [doubles]. Buri mukino ubarirwa amanota atatu, igihugu gitsinze ibiri kikaba ari cyo cyegukana intsinzi.

Ikipe ya mbere muri ibi bihugu 12 bigiye gukinira mu Rwanda, ni yo izabona itike yo kuzamuka mu Itsinda rya gatatu rya Billie Jean King Cup ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kubera i Kigali muri Kamena 2024, U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatanu mu gihe Algérie yasoreje ku mwanya wa mbere ndetse izamuka mu itsinda rya gatatu.

Lia Kaishiki na Tuyisenge Olive mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE