Tennis: Ikipe y’u Rwanda yatangiye yitwara neza mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 12

Kuva taliki 27 Mata 2022 mu Rwanda harimo kubera irushanwa ry’Akarere ka 4 mu mukino wa Tennis mu batarengeje imyaka 12 mu bahungu n’abakobwa “2022 East African Junior Teams Competitions U-12”.
Iri rushanwa rizasozwa taliki 01 Gicurasi 2022 rikaba ririmo kubera muri IPRC Kigali ryitabiriwe n’ibihugu 5 ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Tanzania.
Nk’uko bisobanurwa na Habimana Valens, umuyobozi w’irushanwa akaba asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” muri iri rushanwa ibihugu byose bizahura. Akomeza avuga ko buri gihugu gihagarariwe n’abakinnyi 3 mu bahungu n’abakobwa.

Habimana avuga ko iyo igihugu gihuye n’ikindi, nimero ya mbere agomba gukina na nimero ya mbere na nimero ya kabiri agakina na nimero ya kabiri hanyuma hakanakinwa umukino wa babiri “Double”.
Kugira ngo igihugu gitsinde ni uko ba bakinnyi bagomba gutsinda, iyo igihugu kimwe gitsinze umukino n’ikindi kigatsinda undi hakinwa umukino wa babiri “Double”, igihugu gitsinze akaba ari cyo cyegukana intsinzi muri rusange.
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yatsinze Tanzania
Ku munsi wa mbere w’irushanwa, ikipe y’u Rwanda yakinnye na Tanzania. Mu bahungu, ikipe y’u Rwanda iratsinda naho mu bakobwa iratsindwa.
Umukinnyi wo muri Tanzania, Fredy Ongige yatsinze Rutayisire Calvin (Rwanda) amaseti 2-0 (7-6 na 6-4) naho Niyibizi Jedekia (Rwanda) atsinda Mohamed Hassan (Tanzania) amaseti 2-0 (6-4 na 6-1).


Mu mukino wa babiri, ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Niyibizi Jedekia na Rutayisire Calvin yatsinze Fredy Ongige na Mohamed Hassan amaseti 2-1 ( 6-0,5-7 na 10-5). Ikipe y’u Rwanda ikaba yahise yegukana intsinzi.

Mu bakobwa, ikipe ya Tanzania ni yo yitwaye neza itsinda imikino yose. Happy Michael Daudi (Tanzania) yatsinze Muhawenimana Sapuna amaseti 2-0 (6-4 na 6-0), Faith Godfrey Njamakuya atsinda Iradukunda Amaryllis amaseti 2-0 (6-0 na 6-0) naho gukina ari babiri, ikipe ya Faith Njamakuya na Nasma Gallawa (Tanzania) yatsinze Muhawenimana Sapuna na Iradukunda Amaryllis amaseti 2-0 (6-2 na 7-5).

Indi mikino yabaye, ikipe ya Kenya mu bakobwa yatsinze Uganda imikino 3-0 naho mu bahungu, Uganda itsinda Kenya imikino 2-1.


Kuri uyu wa Kane taliki 28 Mata 2022, imikino irakomeza aho ikipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa ikina n’u Burundi. Ikipe ya Uganda irakina na Tanzania mu bakobwa naho mu bahungu, Tanzania ikine na Kenya.
Perezida wa RTF, Karenzi Theoneste atangaza ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira iri rushanwa byaturutse ahanini ku kuba barakiriye neza irushanwa ryo ku rwego rw’Isi mu batarengeje imyaka 18 “ITF World Tennis Tour Juniors U-18” ryabaye mu byiciro bibiri, taliki 14 kugeza 18 Gashyantare 2022 n’ikindi cyiciro cyo kuva taliki 21-25 Gashyantare 2022.

Akomeza avuga ko muri iri rushanwa bagerageje gutegura aba bana kandi bizeye ko bazitwara neza.
Perezida wa RTF, Karenzi ashimangira ko bafite intego yo guteza imbere umukino wa Tennis mu Rwanda, baharanira no kwakira amarushanwa mpuzamahanga menshi kuko bifitiye igihugu akamaro.
Amakipe yitabiriye iri rushanwa acumbikiwe hamwe muri Hilltop Hotel & Country Club.
Iri rushanwa rigamije gushaka itike yo kuzahagararira Akarere ka 4 mu mikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 12 “African Junior Teams’ Competition U-12” izaba muri Nzeri 2022. Ikipe ya mbere mu bahungu n’ikipe 2 mu bakobwa ni zo zizabona itike.


