Tennis: Carlos Alcaraz yegukanye French Open ya mbere 

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunya- Espagne Carlos Alcaraz yegukanye Irushanwa rya French Open mu bagabo nyuma yo gutsinda Umudage Alexander Zverev amaseti 3-2 (6-3 2-6 5-7 6-1 6-2), iba French Open ya mbere atwaye mu mateka ye.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 9 Kamena 2024, kuri Court Philippe Chartier i Paris mu Bufaransa. 

Carlos Alcaraz yatangiye neza umukino yegukanye iseti ya mbere atsinze Alexander Zverev 6-3. 

Mu iseti ya kabiri Alexander Zverev yagarukanye imbaraga nyinshi maze yegukana iyi seti atsinze Alcaraz amanota 6-2. 

Mu iseti ya gatatu Alexander Zverev yakomeje gukora maze Carlos yegukana iyi seti atsinze amanota 7-5.

Mu iseti ya kane Carlos yagarukanye imbaraga nyinshi maze yegukana iyi seti ku manota 6-1.

Nyuma yo kuganya amaseti 2-2 hitabajwe  seti ya nyuma yagomba kugaragaza uwegukana igikombe.

İyi seti yegukanywe na Carlos nyuma yo gutsinda Alexander amannota 6-2 ahita yegukanye French Open ye ya mbere mu mateka ku myaka 21.

Carlos yegukanye Grand Slam ya 3 harimo Roland Garros ya mbere yongereye kuri Wimbledon yegukanye mu 2023 na US Open yatwaye mu 2022.

Alacaraz abaye umukinnyi ukiri muto (imyaka 21) utwaye Grand Slams 3 ku bwoko 3 butandukanye bw’ibibuga ( hard court, grass and clay). 

Umudage Zverev yatakaje finali ya kabiri ya Grand Slam nyuma ya US Open 2020.

Carlos Alcaraz yegukanye French Open yatandika amateka muri Tennis
Zverev yatakaje finali ya kabiri ya Grand Slam nyuma ya US Open 2020.
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE