Tems ategerejwe i Kigali muri Werurwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane nka Tems, yatangaje itariki azataramiraho mu Mujyi wa Kigali nkuko yari aherutse gutangaza ko mu bitaramo zakora mu 2025 harimo n’icyo azakorera muri Kigali.

Yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaraje ubutumire bugaragaza igihe icyo gitaramo kizabera n’aho kizabera.

Kuri ubwo butumire haragaragara ko igitaramo kizaba ari ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2025, bikaba bigaragara kandi ko kizabera muri BK Arena, ibiciro by’amatike bikazatangazwa vuba.

Ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo Tems arimo gukorera mu bice bitandukanye yise “Born in the Wild World Tour” bigamije kumenyekanisha Album ye nshya yise Born in The Wild.

Born in The Wild ni umuzingo wa gatatu wa Tems ugizwe n’indirimbo 18 zirimo ize wenyine n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.

Terms yiteguye gutaramira Abanyakigali
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE