Tchad: Abasirikare 40 baguye mu gitero cyagabwe mu kigo bacumbitsemo

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Perezida wa Tchad, Mahamat Deby Itno, yatangaje ko abasirikare 40 ari bo bahitanywe n’igitero abagizi ba nabi bagabye mu ijoro ryo ku Cyumweru aho bari bakambitse   mu kigo cya gisirikare cya Barkaram kiri mu Burengerazuba bw’igihugu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere Perezida Mahamat Deby Itno yasuye ibirindiro byagabweho igitero atangaza ko batangiye gukurikirana abagize uruhare muri icyo gitero.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko nta mutwe n’umwe urigamba iby’iki gitero ariko Tchad imaze igihe kinini irwana n’umutwe w’inyeshyamba za Boko Haram zigendera ku matwara ya Kisilamu zibarizwa mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Muri Werurwe kandi Guverinoma ishiunja uyu mutwe wa Boko Haram kwihisha inyuma y’igitero cyahitanye abasirikare barindwi, ibyo byatumye ubwoba n’umutekano muke byiyongera mu gihugu.

Uwo mutwe w’inyeshyamba watangiye mu myaka 10 ishize aho waje urwanya politiki yari yarashyizweho, ishaka gushyiraho amategeko agendera ku idini ya Kisilamu mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Izo nyeshyamba kandi zimaze gukwira no mu bindi bihugu birimo Cameroun na Niger.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 28, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE