Taylor Swift yashimiye umugabo we Travis watumye yongera kurabagirana

Umuhanzi w’umunyamerika Taylor Swift, yashimye umukunzi we Travis Kelce, avuga ko yagize uruhare mu mwuga we.
Yabigarutseho tariki 11 Nzeri 2024, ubwo yakiraga igihembo cye cya Video y’umwaka mu bihembo bya MTV Video Music Awards 2024, byatangiwe muri UBS Arena i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Swift yavuze ko Kelce yagize uruhare mu mashusho y’indirimbo ye ‘Fortnight’ hamwe na Post Malone, yatsindiye iki gihembo.
Yagize ati: “Umukunzi wanjye Travis yagize uruhare runini mu mishinga yanjye itandukanye, sinatinya kuvuga ko buri cyose uyu mugabo akozeho gihinduka umunezero, ibitwenge n’ibitangaza. Reka mfate uyu mwanya mushimire kuba yongeye gutuma nongera kurabagirana ngahamya intego.”
Yongeraho ati: “Fortnight yatsinze nk’indirimbo ifite amashusho meza atunganyijwe neza, yafatanyijwe neza (Best collaboration), ikaba ari yo icyuye igihembo cy’impeshyi ya 2024 kandi ibyo byose mbikesha umukunzi wanjye.”
Taylor Swift atsindiye ibi bihembo inshuro ebyiri zikurikiranya, kuko n’umwaka ushize 2023 ni we wari wabicyuye.