Tanzania: Umupfumu akekwaho kwica abantu 10

Polisi ya Tanzania yataye muri yombi umupfumu, Nkamba Kasubi, na bagenzi be babiri bakurikiranyweho urupfu rw’abantu 10 barimo abana babiri bashyinguye ari bazima n’abandi umunani bamwe bishwe bamanitswe abandi bagatwikwa.
Uyu mupfumu na bagenzi be ngo bicaga abantu bagamije kuba abakire ndetse bakabaca bimwe mu bice by’umubiri bakabikoresha mu migenzo gakondo ya gipfumu.
Ikinyamakuru the Chanzo Reporter gikorera muri iki gihugu cyatangaje ko Polisi yataye muri yombi abo basore bombi, nyuma yo kubazwa bemera ko ari ukuri ndetse ko bagiye gusangira inzoga n’umwe mu bo bishe basubiye mu rugo baramunigira mu nzira baramwica, hanyuma bamuca ibice by’umubiri bashyingura umurambo we mu mwobo.
Umuvugizi wa Polisi David Misime, ku ya 24 Kanama 2024 yatangaje ko mu kubazwa ibijyanye n’ibyo bakurikiranweho batangaje ko bemera ibyo bakoze.
Misime yavuze ko iperereza rya polisi ryagaragaje ko bamwe bishwe bamanitswe mu mugozi, abandi bahambwa ari bazima, naho umurambo w’umwe uratwikwa.
Babajijwe impamvu babikoze, bemeje ko uwo mupfumu yari yababwiye ko nibaramuka babonye ibice by’umuntu bazaba abakire.
Nyuma y’uko bacukuye ahari hashyinguwe imirambo aho uyu mupfumu Nkamba Kasubi yari atuye i Makuro, byatumye abaturage bagira umujinya bashaka gutwika inzu ye.
Muri iki gihugu hahise hatangizwa ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage ububi bw’imigenzo gakondo n’akamaro ko kubaha ubuzima bw’ikiremwamuntu.
