Tanzania: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yasutsweho aside

Umunyapolitiki wo mu ishyaka rya Chadema, ritavuga rumwe n’ubutegetsi Ali Mohamed Kibao, wari no muri komite y’abanyamabanga byatangajwe ko yapfuye akubiswe ndetse akanasukwaho aside mu maso.
Ishyaka rya Chadema ni ryo ryatangaje ko umurambo wa Ali Mohamed Kibao, wakuwe mu modoka n’abantu bitwaje intwaro ndetse ngo umubiri we wasanzweho ibimenyetso by’uko yakubiswe.
Iperereza rya mbere ryakozwe ryagaragaje ko yashyizweho aside kandi ku wa gatandatu, umurambo wa Ali Mohamed Kibao, wabonetse nyuma y’umunsi umwe abantu babiri bitwaje intwaro bamusohoye mu modoka yavaga i Dar-es-Salaam yerekeza mu Mujyi wa Tanga uri mu majyaruguru y’uburasirazuba nkuko Umuyobozi w’iri shyaka Freeman Mbowe yabitangaje ku Cyumweru.
Ati: “Biragaragara ko Ali Kibao yishwe nyuma yo gukubitwa bikabije ndetse akanasukwaho aside mu maso.”
Mbowe yabwiye Abanyamakuru ko hategerejwe ibizamini bya nyuma bigaragaza icyamwishe anongeraho ko batakomeza kwihanganira abaturage bapfa gutya nabandi baburirwa irengero.
Yongeyeho ko nabandi bayobozi benshi bo mu iri shyaka baburiwe irengero, ndetse ko nta makuru yabo arambuye bigeze bahabwa.
Ni mu gihe Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, we yategetse ko hakorwa iperereza ryaihuse ku “iyicwa” rya Kibao.