Tanzania: Perezida Samia yategetse ko inyubako zose za Kariakoo zigenzurwa

Nyuma yuko inyubako y’amagorofa ane ihirimye mu mujyi wa Dar es Salaam mu gace ka Kariakoo igahitana ubuzima bw’abantu 13, Perezida Samia Suluhu yategetse ko ababishinzwe bakora igenzura ryihuse muri ako gace bakareba niba zose zujuje ubuziranenge.
Iyi nyubako yahirimye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, kugeza ubu abantu 13 ni bo bamaze kumenyekana ko bahaburiye ubuzima, mu gihe abandi 84 batabawe ndetse kugeza n’ubu ubutabazi buracyakomeje.
Abakiri muri iyi nyubako ntibaramenyekana ariko amatsinda akora ubutabazi muri Tanzania yatangaje ko yashoboye kuganira n’abahezemo nyuma y’iminsi ibiri iguye.
Byamenyekanye nyuma yuko humvikanye amajwi yo gukorakora ku kintu aturutse imbere muri iyo nyubako bihita bimenyekana ko hari abagihumeka.
Bashoboye kuboherereza ibicyenerwa by’ibanze nk’amazi, isukari n’umwuka wo guhumeka wa oxygen, babinyujije mu myenge mito iri mu bisigazwa by’iyo nyubako.
Gusa Perezida Samia yavuze ko Minisitiri w’Intebe ubu agiye kuyobora “igenzura ryimbitse” ry’inyubako zose zo mu gace ka Kariakoo ndetse ko polisi izakusanya amakuru yose y’iyo nyubako avuye kuri nyirayo.
Umuyobozi wa polisi muri Dar es Salaam, Albert Chalamila, yabwiye ikinyamakuru The Citizen ko abantu barindwi batabawe ku cyumweru bakuwe mu gice cyo munsi cy’iyo nyubako.
Yagize ati: “Twizeye ko abandi bazarokoka bakaboneka.”
Nyuma yuko iyo nyubako itangiye guhirima ku wa Gatandatu hafi saa tatu za mugitondo inzego z’ubutabazi zatangiye kwirwanaho ngo zitabare mu gihe imbaga y’abari bashungereye bamwe bagaragaza umubabaro batewe n’iyo mpanuka.